#Kwibohora26: Uturere tw’i Kigali twatanze impano y’inzu, amashuri n’ibigo by’ubuvuzi

Uturere tugize Umujyi wa Kigali twizihirije bamwe mu baturage batwo isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, dutanga impano y’inzu, ibigo by’ubuvuzi n’amashuri bishyashya, ndetse n’ibiribwa.

Nyarugenge

Ubuyobozi bw’aka karere bubifashijwemo n’Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) batanze inzu y’urwunge yubatswe mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Kankuba mu mudugudu wa Rugendabare.

Iyi ni inzu y

Iyi ni inzu y’icyitegererezo yubakiwe imiryango umunani muri Mageragere

Uyu mugududu usanzwe wubatswe mu buryo bw’icyitegererezo utuwe n’indi miryango 72 yiganjemo abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikigo RSSB kivuga ko iyo nzu igezweho yubatswe hatanzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 228, kikaba cyarayigeneye abari abaturanyi bacyo mu murenge wa Muhima batagiraga aho kuba.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy avuga ko muri rusange ku isabukuru ya 26 yo kwibohora, hari imiryango 36 yamaze gutuzwa mu nzu nshyashya, ariko hakiri n’indi 37 izatuzwa muri uku kwezi kwa karindwi.

Uyu muyobozi yagaragaje kandi ibitaro bishya byubatse i Nyamirambo, bikaba biteganyijwe kuzunganira ibya Muhima kuko bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bavurwa bataha nibura 300 ku munsi, ndetse n’abashobora kurara barenga 120.

Ibitaro by

Ibitaro by’icyitegererezo birimo kubakwa i Nyamirambo, bikaba bizunganira ibya Muhima


Agira ati “Ni ibitaro bifite serivisi zihambaye zirenze izatangwaga n’ibitaro bya Muhima, kandi iki ni icyiciro cya mbere kuko hari ibindi byiciro byo kubigira ivuriro ryo ku rwego rufasha Igihugu muri rusange”.

Akarere ka Nyarugenge kandi kamuritse amarerero arimo iryo ku Muhima rizafasha abana b’abahoze bacururiza mu muhanda kubona aho birirwa mu rwego kubarinda gukubaganira ababyeyi mu gihe barimo gucururiza mu isoko bubakiwe.

Irerero ry

Irerero ry’abana b’abahoze bacururiza mu mihanda ubu basigaye barahawe isoko


Abahoze ari abazunguzayi bavuga ko iryo rerero ryari rikenewe cyane kuko abana badatuma bacuruza

Abahoze ari abazunguzayi bavuga ko iryo rerero ryari rikenewe cyane kuko abana badatuma bacuruza

Gasabo

Aka karere kahaye imiryango 42 inzu zo guturamo mu mirenge itandukanye, ndetse n’inzu zirindwi (7) z’icyitegererezo zatashwe mu Murenge wa Bumbogo, zo zikaba zatujwemo imiryango 14 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama y’igihugu y’abagore ifatanyije n’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, baremeye abagizweho ingaruka na gahunda ya “Guma mu Rugo” hamwe n’abamugariye ku rugamba batuye mu mirenge ya Jabana na Gikomero, aho babashyiriye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Akarere ka Gasabo katashye inzu kubakiye abaturage, amasoko, amavuriro, ibiro by

Akarere ka Gasabo katashye inzu kubakiye abaturage, amasoko, amavuriro, ibiro by’umudugudu by’icyitegererezo





CNF n

CNF n’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bahaye ibiribwa imiryango ikennye

Muri aka karere kandi hatashywe ibikorwa birimo ibiro by’icyitegererezo by’umudugudu w’Akaruvusha mu kagari ka Gacuriro i Kinyinya, byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 9.8, imihanda, isoko ryubatswe hakoreshejwe miliyoni 83, hamwe n’ikigo cy’ubuvuzi mu mudugudu wa Byimana, mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi.

Kicukiro

Ku rwego rw’Akarere hatashywe Ikigo cy’ishuri ry’icyitegererezo (School of Excellence) G.S Karembure mu Murenge wa Gahanga, rikaba ryari ryatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muganda yahakoreye mu mwaka wa 2017.

Akarere ka Kicukiro kamuritse ishuri ry

Akarere ka Kicukiro kamuritse ishuri ry’icyitegererezo

Ni ishuri ryuzuye ritwaye Miliyari 2,5Frw, rikaba ryubatswe mu buryo bugeretse kandi rifite ibyangombwa byose bikenerwa n’abanyeshuri. Rifite ibyumba byigirwamo 36, rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 2,160.

Ababyeyi baturiye iryo shuri bavuga ko rije kuruhura abana urugendo rukabakaba ibirometero bitatu (3km) bakoraga bajya ku yandi mashuri asanzwe.





Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.