Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), urasaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda mu gihe igihugu kiri hafi kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, bizatangira ku itariki ya 07 Mata.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, avuga ko abaturage bagomba kwitegura mu mutwe, kuzakira ubundi buryo buzashyirwaho bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi n’u Rwanda kitazatuma bikorwa mu buryo bwari busanzwe.
Mu bihe bisanzwe, ukwezi kwa Werurwe kwajyaga guharirwa ibikorwa byo kwitegura ibihe byo kwibuka, birimo gusukura ku nzibutso n’ibindi bikorwa.
Mu cyumweru cyo kwibuka, ni ukuvuga kuva tariki ya 07 kugeza ku ya 14 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo basura inzibutso bakahashyira indabo, ari nako baha icyubahiro imibiri y’abazize Jenoside iharuhukiye.
Muri uyu mwaka, Abanyarwanda bagomba kwitegura kwibuka mu bundi buryo.
Leta yashyizeho ingamba zo gufunga ibikorwa byose bishonora gutuma abantu benshi bahurira ahantu hamwe, bikaba byabaviramo kwanduzanya Coronavirus.
Kuva mu ngo nti byemewe, uretse igihe abantu bagiye kwivuza, guhaha ibiribwa n’ibindi byihutirwa.
Kugeza kuwa kabiri tariki 24 Werurwe, imibare y’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda yari imaze kugera kuri 40.
Mu cyumweru gishize, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yasohoye itangazo rijyanye no kubahiriza ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Iryo tangazo ryahagarikaga gusura onzibutso abantu ari ikivunge cyangwa itsinda, ariko umuntu umwe we akemererwa gusura ari nako akurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda, nko gukaraba intoki mbere yo kwinjira n’ibindi.
Ibika ivuga ko Abanyarwanda bazibukira mu ngo zabo,m muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza u Rwanda n’isi muri rusange.
Ahishakiye agira ati “Iki ni igihe kigoye, kandi mu gihe tugitegereje andi mabwiriza azatangwa na Lleta, turasaba abaturage kuguma mu ngo bagakoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga n’uburyo bwo kubona amakuru mu kwibuka muri uyu mwaka”.
Ahishakiye avuga ko umutima wo kwibuka Jenoside utabura, mu gihe abaturage bakomeye kuri gahunda ya ‘Never Again’, ishyira kubaha ubuzima bwa muntu hejuru y’ibindi byose.
Ati “Dushobora kwibukira mu mitima yacu, bitabaye ngombwa ko dushyira ubuzima bwacu n’ubw’abandi mu kaga”.