#Kwibuka26: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga i Kibeho bishwe nyamara bari bijejwe kurindwa

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, bapfuye nyuma y’ukwezi Jenoside itangiye kuko bishwe ku itariki ya 7 Gicurasi, ikindi gihe cyose bakaba barabeshywaga ko barinzwe n’abajandarume.


Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), abo banyeshuri ngo bamenye bitinze ibirimo kuba mu gihugu, kuko batangiye kwibaza icyabaye ubwo babonaga Abatutsi batangiye guhungira kuri kiliziya ya Kibeho ku itariki 8 Mata 1994, baza gusobanukirwa mu matariki 11, 12 na 14 Mata muri uwo mwaka, ubwo Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Kibeho batangiraga kwicwa.

Kuva icyo gihe muri icyo kigo hoherejwe abajandarume bo kurinda abanyeshuri, ariko Padiri Emmanuel Uwayezu wayoboraga icyo kigo akajya akorana inama na bamwe mu barimu babaga hanze y’ikigo, bamwe mu banyeshuri b’Abahutu basohokaga ikigo nijoro, bose bakajya guhura na burugumesitiri wa komini Mubuga, Nyiridandi Charles, bacura umugambi wo kwica abanyeshuri b’Abatutsi.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 1994, abanyeshuri b’Abahutu batangiye guhwihwisa ko ab’Abatutsi bagiye kwicwa, muri iryo joro rishyira ku 1 Gicurasi, abanyeshuri 10 b’Abatutsi barimo umukobwa umwe bamaze kumva ayo makuru, bahise biyemeza guhungira i Burundi. Bimaze kumenyekana ko bagiye, abajandarume bazengurutse ikigo ku buryo nta wundi wari kugenda.

Abanyeshuri b’Abatutsi bakomeje gushaka guhungira i Burundi ariko Padiri Uwayezu ababwira ko guhunga ntacyo bimaze kuko n’abandi Batutsi bitwikiriye ijoro bakagenda biciwe ku mugezi w’Akavuguto, ibyo guhunga bahita babyikuramo.

Ku itariki ya 4 Gicurasi, Abanyeshuri b’Abatutsi babeshyewe ko baroze igikoma ngo Abahutu bapfe, ab’Abahutu bahise bivumbagatanya banga kunywa cya gikoma, bavuza amafirimbi ndetse bavuga ko bigendeye ikigo bagisigiye Abatutsi. Ubwo abanyeshuri bose b’Abahutu bahise bajya mu kindi kigo cyari hafi cyitwaga Collège des Lettres (Mère du Verbe ubu), Abatutsi basigara muri GS Marie Merci bonyine.

Padiri Uwayezu na bamwe muri ba bajandarume basanze ba banyeshuri b’Abahutu babasaba kugaruka mu kigo ariko bemeranywa ko bagaruka ari uko nta munyeshuri w’Umututsi ukikirimo. Abanyeshuri b’Abatutsi bahise bajya kubacumbikishiriza muri Collège des Lettres na ho Abahutu bagaruka muri GS Marie Merci. Abo bana b’Abatutsi umubikira basanze muri iryo shuri ari na we wariyoboraga, Pierre Vérone, yabarazaga hasi mu nzu y’uburiro ntabahe n’ibiryo.

Ubuyobozi bw’ishuri bwagambaniye abanyeshuri b’Abatutsi

Kubera uwo mwuka mubi, Abatutsi bashoboraga guhunga ariko padiri Uwayezu, uwari ushinzwe uburezi ku Gikongoro n’abajandarume bakoresheje inama bitaga ko ari iyo kubahumuriza ariko by’ukuri yari iyo kubahuma amaso ngo hatagira utekereza guhunga. Iyo nama yanitabiriwe na Perefe wa Gikongoro, Bucyibaruta Laurent, Musenyeri Misago Augustin wa Diyosezi ya Gikongoro, umukuru wa Jandarumori muri komini Mubuga, S/Lt Hitimana Anaclet n’abandi.

Uwari ukuriye abandi muri abo banyeshuri yavuze ko ikibazo bafite ari uko babwirwaga ko bagiye kwicwa, ko bari kure y’imiryango yabo ndetse ko batanazi ko ikiriho. Nk’uko bisobanurwa n’abarokotse, Musenyeri Misago na Perefe Bucyibaruta babwiye abo banyeshuri ko impamvu Abahutu bahisemo kwitandukanya na bo ari ukubera ko Abatutsi barara bumva indirimbo z’Inkotanyi kuri Radiyo Muhabura ndetse ko bashobora no kubaroga bityo ko batakibizera.

Abanyeshuri b’Abatutsi baje kwicwa n’Interahamwe

Ku itariki ya 7 Gicurasi 1994, hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, ibitero by’interahamwe biturutse ahitwa Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi byateye ba banyeshuri n’intwaro zinyuranye bitangira kubica. Ababashije gucika babakurikije imbwa zibavumbura aho bihishe ariko hari n’abanyeshuri b’Abahutu bari muri GS Marie Merci berekanaga aho bihishe.

Icyo gihe interahamwe zabaga zambaye amashara n’ibirere na ho abanyeshuri b’Abahutu bambaye udutambaro dutukura kugira ngo niba hari uw’Umututsi ubayobeyemo ahite amenyekana kuko yabaga atakambaye bikoroha kumumenya. Abanyeshuri b’Abahutu na bo ngo babaga bafite intwaro ndetse bakaba baranishe bagenzi babo, aho babanzaga kubica urubozo babasaba kwicana hagati yabo, ngo uwica undi baramubabarira.


Abo bicaga kandi babanzaga kubakuramo imyenda, ndetse bakaba baranahigaga abari bihishe ahantu hanyuranye, ari bwo bavumbuye uwitwa Elias na Fidèle Castro wakomokaga mu karere ka Ruhango, wishwe abanje gushinyagurirwa kuko bamutabye ari muzima umutwe usigara hejuru baza kumwica nyuma, abiciwe muri Collège des Lettres bakaba barajugunywe mu cyobo cyari kiri inyukma ya chapelle.

Bamwe mu bayobozi bagize uruhare mu bwicanyi

Padiri Uwayezu Emmanuel wayoboraga GS Marie Merci ubu aba mu Butaliyani akaba yarahinduye izina yiyita Emmanuel Mihigo Wayezu, Perefe Bucyibaruta wahungiye mu Bufaransa n’ubu aracyidegembwa. Hari kandi Biniga Damien wari superefe wa Mununi, Hitimana Anaclet, Bakundukize Innocent, Nyiridandi Charles, Ndabalinze Juvénal, Kayigamba François n’abandi.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ubwicanyi

Murindabagabo Aimable, Byilingiro Theonetse alias Kofi, Harolimana Alexis alias Gifu, Hakizimana Jean de Dieu alias Rukokoma, J. Damascène Nsengiyumva, Misago Venuste, Nakabonye Alexis, Aoron Mundanikure, Michel Mutabazi, Hakizimana J.Damascene alias Gahinda, Uwamahoro Clement, Casimir Bizimungu, Butera Christophe, Nyiranziza Esperance, Byukusenge Joseline n’abandi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.