Ambasade y’U Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand, Indonesia na Singapore, ikaba ifite icyicaro cyayo gikuru muri Singapore, iravuga ko hiyemejwe uruhare rwa buri wese mu gukurikirana abapfobya, bakanahaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ibi ni ibyatangajwe kuwa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, ubwo Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bibukaga ku nshuro ya 26 Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abawitabiriye barimo abayobozi batandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye, bongeye kwibutswa uruhare rwa buri wese mu kuvuga ukuri ku byabaye mu Rwanda.
Ni mu gihe bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu byo hanze bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko banahembera amacakubiri.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Eng. Jean De Dieu Uwihanganye, akaba ari nawe uhagarariye u Rwanda muri Australia, New Zealand na Indonesia, avuga ko bari gusaba ibyo bihugu guta muri yombi no kuburanisha abakekwaho ibyaha byo gupfobya Jenoside.
Agira ati “Hari abantu bakekwaho gupfobya Jenoside, muri New Zealand turabafite, muri Australia turabafite, bagerageza gukwirakwiza amakuru atari yo, ariko nyine turi gukorana n’ibihugu mu rwego rwa dipolomasi, kugira ngo dusabe ko ibyo bihugu byababuranisha cyangwa bikabohereza mu Rwanda”.
Ambasaderi Uwihanganye avuga kandi ko muri ibi bihe bidasanzwe bya gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, bateganyirije abarokotse Jenoside uburyo bwo kubitaho no kubakomeza.
Yagize ati “Abanyarwanda bari muri ibi bihugu, bafite imiryango barimo bagakurikirana bagenzi babo, cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka, ariko nanone na serivisi za Ambasade isanzwe itanga, zirakomeje hari n’umurongo wa telefone twashyizeho n’abantu bagomba gufasha ugize ikibazo”.
Frida Umuhoza, watanze ubuhamya akaba yaratanze n’ubuhamya muri uyu muhango, yavuze ko kwibuka bimusubiza mu bihe bya Jenoside kandi ko ababazwa n’abagikomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhoza yananditse igitabo kizwi nka “Chosen to Die” (Yatoranyirijwe Kwicwa), kivuga ku nzira y’umusaraba yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu muhango kandi urubyiruko rwasabwe kwifashisha amahirwe rufite y’ikoranabuhanga, rukajya ruvuga ukuri ku byabaye ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo rurwanye abakomeje kuyipfobya.