Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal avuga ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi babuze aho bahungira bahitamo urufunzo rw’umugezi wa’Akanyaru rwari rwahawe izina rya CND.
Jenoside igitangira mu Karere ka Bugesera Abatutsi baho bahungiye muri za Kiliziya bahizeye umutekano.
Kuwa 15 Mata 1990, abari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama barishwe ndetse na Kiliziya iratwikwa.
Abaharokokeye n’abandi bari begereye urufunzo rw’umugezi w’Akanyaru bahisemo kuba ari rwo bahungiramo bizeye ko Interahamwe zitabasangamo kubera imiterere yarwo.
Nyamara ngo Interahamwe zibifashijwemo n’abasirikare babaga mu kigo cya gisirikare cya Gako babashije kwinjiramo bica Abatutsi bihishemo.
Bankundiye agira ati “Abasirikare barazaga bagashinga imbunda hejuru ku musozi wa Ntarama akagari ka Cyugaro uhanamiye urufunzo bakabanza bakarasa noneho Interahamwe zikabona aho abantu bari zikinjiramo zikica.”
Akomeza agira ati “Guhera itariki 16 nibwo abantu batangiye kurwinjiramo kubera kubura ahandi bahungira kuko Kiliziya ya Ntarama yari yamaze gutwikwa abantu bahiciwe, bumvaga Interahamwe zitatinyuka urufunzo bitewe n’uko rumeze.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal na we warokokeye mu rufunzo rw’umugezi w’Akanyaru avuga ko abarurokokeyemo batazibagirwa itariki 30 Mata.
Ngo Interahamwe ziturutse mu cyahoze ari Gashora, Ngenda ndetse n’ahandi zazanywe muri za bisi zifatanya n’iza Kanzenze (Umurenge wa Ntarama) ndetse n’abasirikare.
Abasirikare ngo bashinze imbunda ku musozi barasa mu rufunzo Interahamwe nyinshi zarugose, uwinyeganyeje bakabona aho ari bakamwica.
Ati “Itariki ya 30 ntizatuva mu mitima, abasirikare bararashe Interahamwe nyinshi zamaze kugota urufunzo, barekeye aho maze zinjiramo kuko zabaga zamaze kubona uwinyeganyeje, urufunzo bararutema bica abantu benshi cyane.”
Nyuma y’iyi tariki ngo Interahamwe zakomeje kuza mu rufunzo zihiga Abatutsi ariko ngo zikaza atari nyinshi cyane kuko ngo zari zamaze kwizera ko hasigayemo bake.
Bankundiye Chantal n’abandi bari bakiri bazima ngo barubayemo kugera tariki ya 14 Gicurasi ubwo Inkotanyi zabageragaho zibakuramo babona ubuzima.
Buri mwaka igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rufunzo rwibukirwaho nk’ahantu hiciwe Abatutsi benshi.
Jenoside yageragejwe kera mu Bugesera
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal avuga ko Jenoside yateguwe kera ndetse iranageragezwa cyane mu Bugesera.
Ngo abantu bahatujwe cyane mu Murenge wa Ntarama mu cyahoze ari Komini Kanzenze bari Abatutsi bakuwe mu Majyaruguru kugira ngo bicwe n’isazi ya Tsétsé kuko batujwe mu ishyamba.
Mu mwaka wa 1962 na 1973 ngo Abatutsi bo mu Bugesera barishwe, abarokotse bamwe bahunga igihugu.
Umwaka wa 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye ngo Abatutsi benshi bo mu Bugesera barafunzwe, baricwa abandi barekurwa baramugajwe n’inkoni.
Umwaka wa 1992 igihe cy’imishyikirano, mu Bugesera Abatutsi barishwe ndetse n’uwagerageje kubivuga aricwa.
Agira ati “Mu 1992 Abatutsi barishwe cyane ndetse abazungu babaga mu bigo by’Abihayimana barabivuga mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ababivuze bamwe barishwe nk’umubikira wakomokaga mu Butaliyani witwaga Antonia Locateri.”
Bankundiye Chantal avuga ko abantu bagize uruhare runini mu bwicanyi bwo mu Bugesera ahanini ari abasirikare bo mu kigo cya Gisirikare cya Gako n’Abahutu b’intagondwa biyemeje kuba Interahamwe bashyigikiwe n’ubuyobozi bwite bwa Leta yariho.