#Kwibuka26: Amateka ya Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.

Rugamba Sipiriyani n

Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza

Rugamba Sipiriyani ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyakwigendera yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga. Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.

N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake, ntiyigeze aziririmbamo. Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo,nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier abivuga.

Kanda munsii hagati wumve amateka ye, muri iki kiganiro cyateguwe n’umunyamakuru Prudence Nsengumukiza wa Kigali Today/KT Radio.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.