#Kwibuka26: Ifatwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Kanombe riri mu byaciye intege Leta y’abicanyi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y’abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by’Igihugu byari bitarabohorwa n’Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y’abicanyi yari ikomeje kubica.


1) Ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikari cya Kanombe, intambwe ikomeye mu gutsinda abicanyi bakoraga Jenoside

Tariki ya 21/5/1994, radiyo RTLM yavuze ko Jenerali Dallaire agomba kwicwa, ndetse abasirikari ba Leta y’Abatabazi barashe ku cyicaro cya MINUAR, ariko amahanga arabyamagana bituma badakomeza iyo gahunda.

Tariki ya 22/5/1994, ikibuga cy’indege cya Kanombe cyarafashwe, Inkotanyi zigikura mu maboko y’abicanyi.

Icyo gikorwa gikomeye cyabaye kuri iyi tariki ya 22/5/1994 kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye mu kurwanya Leta yakoraga Jenoside byagezweho na FPR Inkotanyi kuva yatangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside tariki ya 8 Mata 1994.

Uwo munsi, uwari perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Theodore Sindikubwabo, yandikiye perezida w’u Bufaransa François Mitterrand amubwira ko ingabo ze zahunze kubera ko zabuze amasasu, kandi ko agomba kumutabara vuba, anamuhamagara kuri telefoni amushimira inkunga yakomeje kumutera.

2) Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku bitaro bya Kigeme i Nyamagabe

Ibitaro bya Kigeme bibarizwa mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka mu Kagari ka Kigeme. Ku itariki ya 07 Mata 1994 abicanyi batangiye kwica Abatutsi muri Komini ya Mudasomwa ibyo bitaro bya Kigeme byatangiye kwakira inkomere umunani (8) z’abakozi bakoreraga EMUJECO muri Mudasomwa, hagenda haza n’izindi nkomere ziturutse ku Kitabi mu ruganda rw’icyayi rwaho.

Ku wa 13 Mata 1994, nabwo haje inkomere nyinshi ziturutse muri Komini Rukondo aho Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Maheresho, bari batangiye kwicwa. Abakomeretse babaye benshi bituma ibitaro byitabaza abaganga bari muri Konji ndetse n’abanyeshuri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Kigeme bigagamo ubuforomo bari muri stage kugira ngo babashe gufasha abari bakomeretse.

Muri iyo minsi n’ubwo abazaga bakomeretse bafashwaga ariko hari abamaraga gukira bakajyanwa rwihishwa bakicwa. Muri iyo minsi kandi hazaga imodoka nijoro igatwara Abatutsi babaga bahazanywe kuvurwa bakabeshya ko babajyanye i Murambi kubacungira umutekano babageza kuri bariyeri y’ahitwa Mwumba bakabica.

Kuwa 22 Gicurasi 1994, ku munsi wa Pentekoti, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, haje ibitero by’Interahamwe biturutse muri Mudasomwa, muri santeri y’ubucuruzi ya Kigeme, Gatyazo n’ahandi bitwara Abatutsi bari bakiri bazima hamwe n’abarwaza ndetse na bamwe mu baganga b’Abatutsi bahakoraga babajyana kubicira hepfo y’ibitaro hafi y’ibikoni batekeramo.

Abasigaye bihishe mu mfuruka no munsi y’ibitanda cyane cyane mu byumba byihariye by’abarwayi (Chambres privées) kuko ho ibitero bitinjiyemo. Nyuma y’uko bicwa, haje perefe Bucyibaruta Laurent ari kumwe na Burugumesitiri Semakwavu na Capitaine Sebuhura Fausti, abarokotse icyo gitero babatwara mu modoka bajyanwa i Murambi ahari hariciwe Abatutsi benshi kandi mu bajyanyweyo harimo inkomere zidafite uzazivura ndetse nta n’ibyo kurya bari kubona.

Kugeza ubu abamenyekanye biciwe muri ibi bitaro kandi hakaba hari n’imyirondoro yabo bagera kuri 29, ariko umubare w’abahiciwe ni mu nini kuko inkomere zahazanwaga ntabwo imyirondoro yamenyekanye.

Abagize uruhare mu bwicanyi harimo:

 Dr Twagiramungu Edson wari umuyobozi w’ibitaro;
 Filipo wari umucuruzi muri centre ya Kigeme;
 Uwitwa Zimbabwe wari umushoferi wa Musenyeri w’abanglikani Kayumba Normand;
 Gasana Venuste wari umucuruzi;
 Abitwa: Kamugi Christophe, Mukono mwene Karamage, Kibuye, Munyentwari Rodrigue, Mutiganda Evariste, Ngoga wo mu Gasarenda, Mbiligi, Munyenkware wakatiwe na Gacaca agwa muri Gereza, Minani, Nyiraneza, bamwe mu bazamu bahakoraga barimo Karuranga David, n’izindi interahamwe n’abaturage b’abahutu benshi.

3) Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Nyamirembe, aho bitaga CND, muri Kamonyi

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu, abicanyi baje guhimba umugambi wo kugira ngo babone abantu bari basigaye bataricwa, nibwo bavuze ko hatanzwe ihumure ntakongera kwica abagore n’abakobwa ngo kuko nta bwoko bafite. Icyo gihe abatutsi benshi biganjemo abagore n’abana basohotse mu bwihisho, abari mu ngo no mu bihuru bavamo. Ku buryo icyo gihe abagore n’abakobwa bamaze nk’ibyumweru nka bibiri batihishe cyane, bamwe banakora imirimo mu ngo z’abari babacumbikiye, abandi bajya mu nzu yitwa ikibeho yo ku kiliziya i Kayenzi.

Umunsi rero waje kugera, abicanyi babakusanyiriza aho ku kibuga bise kuri CND nko mu ma saa kumi z’umugoroba. Babanje kubasambanya babakuranwaho, hanyuma bacana igishyito, hanyuma ku gitekerezo cyatanzwe n’umusore witwa KANUSU n’umuvandimwe we, bakaba ari bene KARAGIZO, bakaba aba bombi barigaga muri Kaminuza y’i Butare, bavuze ko hari uburyo bwiza bakoresheje bwiza bwo kubabaza, muri kaminuza bwo gukoresha ipasi.

Icyo gihe rero bafashe amapasi y’amakara, uwitwa LINI arayashyushya, batangira kuyabakozaho ku myanya isanzwe ari iy’ibanga, ku mabere, ku bibero no ku gitsina. Muri uko kubatwika, babashinjaga ko bafite imbunda, radiyo bavuganiraho n’inkotanyi, ko ababyeyi babo bajyaga i Kinihira n’ibindi.

Kubera ububabare bamwe muri abo bakobwa n’abagore nk’uwitwa MUKAMANZI Eularia na Atharia mwene MUNYANKINDI, bemeye ko ibyo byose babifite, icyo gitero kibanza kubajyana iwabo wa Eularia, bacukura mu ndabo imbunda barazibura, babakomezanya iwabo w’Atharia ahitwa i Gaji, bagezeyo baracukura naho baraheba. Ubwo batemberanaga abo bakobwa muri iryo joro nta kenda, ibikomere by’amapasi umubiri wose.

Icyo gihe rero bamaze kubura izo mbunda iwabo w’Anatharie nibwo bahise bafata umwanzuro wo kubicira aho mu rugo kwa Munyankindi. Ikizwi ni uko babashyize mu musarane wo muri urwo rugo; urupfu bishwe ntiruramenyekana.

Bamwe mu biciwe aho hantu babashije kumenyekana harimo MUKAMANZI Eularie, Atharia, KANAKUZE, MUKANYONGA na Rosette n’abandi. Kuri uwo munsi hishwe benshi ariko aba baramenyekanye kubera urwo rupfu rwabo.

Ababigizemo uruhare harimo KANUSU n’umuvandimwe we n’uwitwa LINI. Cyari igitero kinini ariko abo ni bo bavugwa cyane.

UMUSOZO:

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Uwo mugambi ni wo wakomeje gushyirwa mu bikorwa ahari hakiri mu maboka ya Leta y‘abicanyi.

Iyi nyandiko yo ku itariki 22/5/2020 Kigali Today iyikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.