Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, Abatutsi batangiye guhunga berekeza i Kabgayi bavuye mu bice bitandukanye kuva ku itariki 12 Mata 1994. Kugeza ku itariki ya 20 Mata 1994 i Kabgayi hari hamaze kugera impunzi nyinshi z’Abatutsi maze zishyirwa ahantu hatandukanye mu mazu ari i Kabgayi.
Kuva Abatutsi bahagera, Interahamwe n’abasirikare bazaga kurobanuramo bamwe bakicirwa imbere mu bigo by’ayo mazu, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi. Ku wa 31 Gicurasi 1994, MINUAR yatangaje ko abagera kuri magana atanu (500) bishwe inoherezayo inzobere zemeje ko ubwo bwicanyi koko bwakozwe. Abarokotse ubwo bwicanyi bwose nibo Ingabo za FPR-INKOTANYI zarokoye ku wa 02 Kamena 1994.
1. IMITERERE Y’INKAMBI YA KABGAYI
Impunzi z’i Kabgayi zari mu mazu atandukanye ya Kiliziya Gatolika akurikira: Mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi A, mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi B, mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu, mu Iseminari Nto yitiriwe mutagatifu Leon, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum), mu kigo cya Mutagatifu Kagwa ahahoze TRAFIPRO (ahazwi ku izina rya CND), mu mashuri y’abigiraga gatigisimu, aho bitaga mu Gishumba no mu bitaro bya Kabgayi.
Muri ibi bigo, uretse kwa Kagwa (CND), ahandi impunzi z’Abatutsi zabaga ziri kumwe n’impunzi z’Abahutu ziganjemo izari zaraturutse i Nyacyonga. Muri Eveché kwa Musenyeri habagamo n’abasirikare. Abatutsi bari bakambitse muri Katedrali ya Kabgayi basohowemo ku mabwiriza ya Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi, ngo kugira ngo itazasenywa.
Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva kandi yasabye ko abo Batutsi batahicirwa ngo batazateza umwanda, bikaba byaratumye abagendaga bicwa benshi barabajyanaga kubicira hanze ya Kabgayi.
Iyi Katedrali kandi yasomerwagamo Misa buri munsi, ndetse abicanyi bakabanza mu Misa mu gitondo mbere yo kujya gushaka Abatutsi bo kwica. Ku muhanda uva Gitarama winjira muri Kabgayi, hari za bariyeri nyinshi ku buryo Abatutsi benshi bahahungiraga batabashije no kwinjira muri ibyo bigo. Bariyeri zari aha hakurikira: muri Rugeramigozi ku muhanda ugana i Mbare, munsi y’irimbi ry’abapadiri ry’i Kabgayi, ku marembo ya ESI-Kabgayi (Ecole des Sciences Infirmières), imbere ya Imprimerie de Kabgayi, ku irembo ry’ibitaro bya Kabgayi no ku muhanda ugana ku Iseminari Nkuru ya Kabgayi.
2. AMATARIKI Y’INGENZI YARANZE IKORWA RYA JENOSIDE I KABGAYI
Hari amatariki amwe azwi yaranzwe n’ubwicanyi bukomeye:
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 1994, kuri Ecole des Sciences Infirmières, igitero kigizwe n’abasirikare cyarahateye babaririza UMURUNGI Chantal wari Animatrice muri icyo kigo. Uwari umuyobozi w’icyo kigo wari umuhutukazi witwa MUKANDANGA Dorothée yarwanye kuri uwo mukobwa, yanga ko bamujyana ndetse ananga ko basambanya abandi bakobwa bari bahari, bahita bamurasira hamwe na UMURUNGI Chantal ndetse na musaza we MUGUNGA Narcisse wari waje kumusura. Bombi bari abana ba MUBERUKA Jean Baptiste w’i Nyanza.
Tariki ya 15/4/1994 mu ishuri rya Saint Joseph haje igitero cyamaze amasaha atanu kirobanura. Icyo gihe cyatwaye benshi barimo umudamu wa Rudahunga Louis, umwalimu witwa Justin wigishaga muri ETEKA n’abandi.
Muri iri shuri, ku itariki 08/5/1994, nabwo abasirikare bagiyeyo bafite urutonde rw’abatutsi bagomba gutwara. Kuri uwo munsi, batwaye abatutsi 27 mu gitondo, babajyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama, birirwa bakubitwa. Ku mugoroba, babagabanyijemo amakipe atatu, bamwe babajyana i Murambi ya Gitarama, abandi mu Byimana, abandi kuri Nyabarongo barahabicira. Muri aba bose uko ari 27 harokotse umwe.
Bamwe mu bashoboye kumenyekana batwawe uwo munsi ni RWICANINYONI Emmanuel wakoraga muri MINEDUC muri bureau pédagogique ishami ry’amateka, GATSINZI Gervais wigishaga muri ACEJ Karama, NIYOYITA André, NTIBYIRAGWA Jean Marie Vianney bitaga Maso, HODARI na NYAKARASHI Ignace. Bose bari abarimu muri Collège Saint-Joseph ya Kabgayi, n’abandi batamenyekanye.
Tariki 24/5/1994, Abatutsi bakuwe mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi bajya kwicirwa mu Byimana. Abayobozi ba kiriziya gaturika i Kabgayi bari baragennye ko abihayimana bagomba guhungira mu Iseminari Nkuru, ariko hakaba hari n’Abatutsi basanzwe bahari; habaga n’izindi mpunzi z’abahutu zari zaraturutse i Kigali n’ahandi.
Bamwe mu bari bagize Guverinoma y’Abatabazi bari bahafite ibyumba, akenshi bakahajya nijoro barimo KAMBANDA na SINDIKUBWABO. Buri gice cyahererezwaga mu ruhande rwacyo uretse abihayimana bo babanaga batarobanuye.
Kuri iyo tariki ya 24/05/1994, Seminari Nkuru ya Kabgayi yazengurutswe n’abicanyi b’abasivili n’abasirikare baje mu masaha ya saa yine, basohora impunzi, bazicaza mu kibuga. Hari umufaratiri w’umuhutu witwaga Adalbert wajyaga kuzana urutonde ruriho amazina y’Abatutsi bakabahamagara bakabatwara, bakajya kubica.
Mu bihayimana batwaye, harimo abafurere b’abayozefiti MUREKEZI Fidèle, MUGABO Emmanuel, MUNYANSHONGORE Martin na RUSEZERANGABO Théophile. Harimo kandi Abafurere b’abamarisiti barimo GATARI Gaspard, NYIRINKINDI Canisius na BISENGIMANA Fabien. Batwaye kandi Umwenebikira witwaga Bénigne NAKANA, Abapadiri NIWENSHUTI Célestin, MUSONERA Callixte na NYIRIBAKWE Vedaste wigishaga mu Iseminari Nkuru. Batwaye kandi Karinda Viateur wari umunyamakuru wa Radio-Rwanda. Aba bose bahamagawe hari na Musenyeri Thadeyo NSENGIYUMVA, wari waje gukoresha inama impunzi, abonye abicanyi bagose yurira imodoka asubira mu icumbi rye.
Ku itariki ya 29/5/1994, nanone ku ishuri rya Saint Joseph hagiyeyo ikindi gitero. Abicanyi bari bafite bus bapakiramo Abatutsi bajya kwicirwa kuri Nyabarongo. Mu batwawe harimo RURANGWA Alexis wari umucamanza, RWAGAKIGA Prudence wacuruzaga mu Ngororero, umudamu witwa MUKOBWAJANA Eugenie, GASASIRA Vital, MUKANGAMIJE Beline yari umukozi mu ishuri rya Saint Joseph, UTAZIRUBANDA Leonard, MUCYURABUHORO mwene GATABAZI, MUNYESHURI Jean Marie Vianney wari agronome, HABIMANA Deogratias wari umwarimu n’abandi.
Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, ku itariki itibukwa neza, ahahoze TRAFIPRO (bitaga CND) haje abasirikare batwara Abatutsi barimo Isidore mwene Ruyenzi, KAJANGWE Célestin, NIZEYIMANA Jean Bosco n’abandi bajya kubica. Muri uko kwezi nanone, igitero cyagabwe mu ishuri ribanza rya Kabgayi A n’abicanyi b’i Mushubati bari bariyise “Abazulu”. Bazaga inshuro nyinshi bateye i Kabgayi mu nkambi zaho.
Mu bitero bitandukanye bagiye bagaba i Kabgayi harimo icyo bishemo abantu batandatu babiciye mu ishyamba riri munsi y’ikigo cy’abana babana n’ubumuga. Mu Iseminari ntoya Saint-Léon ya Kabgayi, hagabwe ibitero bibiri bikomeye hagati ya Gicurasi na Kamena 1994. Kimwe cyagabwe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 1994, icyo gitero cyatwaye Abatutsi benshi bajonjowe mu isaka ryakozwe muri icyo kigo. Biciwe mu ishyamba rya Byimana n’ahandi. Igitero cya kabiri cyari icy’Interahamwe zitwaga Abazulu b’i Mushubati, nacyo cyatwaye Abatutsi b’i Mushubati bari bahungiye i Kabgayi bajyanwa kwicwa.
Igitero cyo ku wa 30/05/1994 cyanyuze aho Abatutsi bari bihishe hose muri Kabgayi kigenda gitoranya abajya kwicwa, batwawe muri za bus bajya kwicirwa kuri mu Ngororero. Iki gitero cyari kiyobowe n’abicanyi bavuye mu Ngororero bavugaga ko babaruye imirambo y’Abatutsi bahiciwe bagira iyo babura bajya kureba ko bahungiye i Kabgayi ; ni yo mpamvu bagiye kwicirwa mu Ngororero ariko mu bo batwaye harimo n’abari batuye ahandi.
3. JENOSIDE Y’I KABGAYI YAKOZWE MU BURYO BUTANDUKANYE N’AHANDI
Kubera ko i Kabgayi hahungiye Abatutsi baturutse mu mpande nyinshi z’Igihugu, byatumye abategetsi ba Komini n’abicanyi baturutse mu zindi Perefegitura bajyayo bitwaje amalisiti y’Abatutsi bahungiye i Kabgayi bavuye mu makomini yabo, abicanyi bakabatwara bakajya kubicira ahandi. Bivuze ko rimwe na rimwe Abatutsi batangwaga n’impunzi z’abahutu zabaga ziri kumwe nabo, zarahabasanze, ziva mu bice FPR-INKOTANYI yabaga imaze kubohora.
Ubwicanyi bw’i Kabgayi bwakozwe n’abantu baturukaga mu bice bitandukanye by’igihugu aho buri Komini yajyaga gushaka Abatutsi bayikomokamo. Hari abajandarume, abasirikare bo mu mutwe warindaga uwari umukuru w’igihugu, abasirikare basanzwe barindaga abihayimana n’abagize guverinoma y’abatabazi.
Uretse kwica Abatutsi, hakozwe n’ibikorwa bibi byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, hari ubwo babatwaraga bakaza kubagarura cyangwa bagahita babica. Hari ubwo bateraga ibisasu cyane ahitwa muri CND bigahitana abantu. Ikindi kiri mu byishe Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi ni inzara n’indwara yaterwaga n’umwanda kuko nta mazi bagiraga.
Nyuma imirambo yaje kuba myinshi n’umwuka mubi uba mwinshi, abicanyi bafata icyemezo cy’uko batazongera kwicira abantu aho ngaho, nibwo bigiriye inama yo kujya bazana imodoka bagapakira Abatutsi bahereye ku bize cyangwa bifashije kuko bari barabaruwe, bagatwara cyane cyane abasore n’abagabo, bakajya kubicira ahandi. Buri munsi hicwaga Abatutsi ku buryo imibare itapfaga kumenyekana.
Bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Kabgayi ni :
Superefe Rutegesha Misago Antoine urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gitarama rwamukatiye gufungwa burundu ;
Superefe Gatera Gaspard urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gitarama rwamukatiye gufungwa burundu ;
Gahutu Emmanuel Demarere wari maneko urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gihuma B rwamukatiye gufungwa imyaka 30 ;
Sagahutu Thomas wakoraga mu Kigo cy’abinjira n’abasohoka mu Gihugu ;
Gilbert wari uhagarariye ishyaka rya C.D.R mu mujyi wa Gitarama ;
Sergent-Major witwa Karata ;
Faratiri Adalbert watanze abihayimana b’Abatutsi baricwa. Bivugwa ko yaba yarabaye padiri akaba aba muri Zambiya ;
uwitwaga Gasirikare wari impunzi y’umuhutu yavuye i Nyacyonga yiyoberanyije abana n’Abatutsi babaga kuri TRAFIPRO akaba ari na we watangaga Abatutsi baho ;
Sous-Lieutenant Musabyimana ;
Philippe mwene Théopiste ;
Major Nyirahabimana Anne-Marie yakatiwe igifungo cya burundu arafunze ;
Tuyisenge Narcisse yakatiwe gufungwa imyaka15 ;
Hakizimana Papias yakatiwe imyaka 15 ;
Nicolas bitaga Bob mwene Rupaca Janvier yakatiwe imyaka 19, Rindiro yakatiwe gufungwa imyaka 19 ;
Nigena Protogene yakatiwe imyaka 30. Bose bakatiwe n’urukiko gacaca rwa Gatikabisi.
Mu bicanyi baturukaga i Mushubati biyitaga Abazulu harimo Sadam, Mitterand, Basesekaza, Twagirimana Clément, Protogène, Evode mwene Révocat, Mutabaruka Hassan, Abasirikare babiri Rachidi na Semanyenzi Jean Claude, Mugemana, Kimonyo Tharcisse wari umushoferi, abasirikare bari bazwi ku mazina y’amahimabano nka Shitani na Kajisho babaga mu kigo cya Gitarama babaga bari kumwe n’umusivire witwa Gikeri, Nsanzineza Vincent n’abandi.
UMWANZURO
Inkambi ya Kabgayi niyo Ingabo za FPR-INKOTANYI zashoboye kurokoramo Abatutsi benshi. Ahandi zahageraga zisanga abicanyi babarangije hasigaye mbarwa. I Kabgayi, INKOTANYI zaguye abicanyi gitumo bariho bashaka uburyo babarimbura mbere yuko INKOTANYI ZIHAGERA. Kwibuka aya mateka bizahoraho. Abashaka kuyagoreka bazahora batsindwa.
Iyi nyandiko yo ku wa 02/06/2020, Kigali Today iyikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).