#Kwibuka30: Nyuma y’imyaka ine urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rugiye kongera kuba.

Hari hashize imyaka ine kubera icyorezo cya COVID-19 urugendo rwo kwibuka ‘walk to Remember’ rudakorwa ariko kur’ubu rugiye kongera kuba gusa ku mubare ugereranyije.

Buri mwaka itariki 7 Mata Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda hatangira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse hakaba n’urugendo rwo kwibuka, uru rugendo rugiye kongera kuba aho ruzitabirwa n’abantu batarenze 3000.

Nkuko umuyobozi w’umuryango Peace and Love Proclaimers ‘PLP’ Israel Nuru Mupenzi yabitangaje ko nubwo urugendo rwo kwibuka rwagarutse, ariko hazabaho impinduka nke.

Yagize ati ” Ubusanzwe iki gikorwa cyaberaga kuri sitade Amahoro, kitabirwa n’abagera 25000 ariko ubu ni kuri BK Arena , kitabirwe n’abantu 3000.”

Yakomeje asobanura ko impamvu umubare waganyutse ari uko kwiyandikisha byarangiye kandi hazaba harimo abanyacyubahiro batandukanye n’inshuti z’u Rwanda batumiwe mur’iki gikorwa.

Biteganyijwe ko uru rugendo ruzatangira tariki 7 Mata i saa munani z’amanywa (14h) rugahera ku nyubako y’Inteko Ishingamategeko kimihurura, rugasoreza kuri BK Arena, aho bazakomereza ijoro ryo kwibuka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.