Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) Hon. Sen. Gasamagera Wellars aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kujyana n’amateka y’agace runaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabivuze ubwo abakozi b’icyo kigo basuraga Urwibutso rwa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, hamwe mu hafite amateka yihariye kuko abaturage baho bajyaga bahava bakagaba ibitero ku Batutsi bo ku Mayaga, no kwica Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo.
Umurenge wa Nyarusange mu yahoze ari Komini Mushubati, kera hakaba haritwaga Mwaka, ubu bakaba barahinduye amazina bakahita Mwotsi kubera amahano ya Jenoside yahabaye mu 1994 na mbere yaho.
Gasamagera Wellars agaragaza ko ibyo bigomba kwibukwa kandi bigashingirwaho mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge muri Nyarusange kimwe n’ahandi hagiye hagaragaza umwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati, “Umwihariko w’imbaraga zakoreshejwe mu bwicanyi bwa hano i Nyarusange ni na wo mwihariko ugomba gushyirwamo imbaraga mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge”.
Hon. Sen. Gasamagera kandi asanga hari inama yagira Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange mu gihe cyo gukusanya amakuru agomba gushyirwa mu nzu y’amateka y’urwibutso rwa Nyarusange, kuko usanga haragiye hicirwa Abatutsi baturutse hirya no hino bahunga, bakicirwa ku kiraro cya Nyabarongo bakarohwamo.
Agira ati, “Aha i Mwaka iyo habaga inkubiri y’ubwicanyi byaheraga aha, niba ari ho haberaga inkundura y’ubwicanyi, abe ari ho hashyirwa imbaraga zo kubaka”.
Ubwo abakozi ba RMI basuraga urwibutso rwa Nyarusange bakunamira Abatutsi basaga 1500 baruhukiyemo banagabiye umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamuha inka dore ko ngo yaherukaga gutunga inka mbere ya Jenoside.
Venansiya Mukaruzamba wagabiwe inka avuga ko ubundi yanywaga amata ayaguze akaba ashimira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje kumwitaho.
Agira ati, “Munshimire Kagame n’Ingabo ze, iyi nka izampa amata. Umugabo wanjye yari afite inka nyinshi, n’iwacu twagiraga inka nyinshi, ariko nta nka nari nkigira nahoranaga agahinda ko kudatunga inka”.
Urwibutso rwa Nyarusange rwasuwe rwubatswe ku ruhare rw’Abaturage rungana na 90%, ibyo ngo bikaba bitanga icyizere cy’uko n’ubwo muri ako gace habaye ubwicanyi bw’indengakamere muri Jenoside, abaturage basubiye ku kigero cyiza cy’ubumwe n’ubwiyunge no kubakira hamwe igihugu.