Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), gitangaza ko gahunda yo kwigishiriza abana mu ngo iwabo hifashishijwe radio izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Mata 2020.
Icyo kigo kibicishije ku rubuga rwa Tweeter, cyavuze ko iyo gahunda izaca kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa (11:00), isomo rya mbere rikaba ari iryo kwihugura mu gukoresha neza ururimi rw’icyongereza mu mashuri abanza, indi gahunda ngo icyo kigo kikazayitangaza nyuma.
Mu nkuru www.kigalitoday.com yaherukaga gukora, ubuyobozi bw’icyo kigo bwari bwavuze ko burimo gutegura uko abana bari mu biruhuko bitari biteganyijwe babasha gukomeza kuguma mu mu murongo w’amasomo yabo, aho cyateganyaga gukoresha radiyo na televiziyo.
Icyakora hari urubuga REB yari yarashyizeho rwa http://elearning.reb.rw abanyeshuri bagombaga kunyuraho bakahasanga amasomo atandukanye ajyanye n’ibyicoro byabo, gusa icyo kigo ngo cyaje gusanga bidahagije kuko abana bose batanganya ubushozi bwabafasha kubigeraho, nk’uko Umuyobozi wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje yabisobanuye.
Agira ati “Muri iki gihe rero kigoye turimo ni bwo iryo koranabuhanga ryakoreshwa cyane kugira ngo rifashe abana kwiga. Gusa birumvikana ko ubushobozi butangana kuri bose, hari abatabasha kubona iyo mudasobwa, smart phone cyangwa interineti.
Tugiye gukorana byihuse na za televiziyo n’amaradiyo kuko radiyo igera hafi kuri bose, dutambutse ubumenyi runaka bityo abana bose bubagereho aho bari iwabo”.
Iyo gahunda yo kwigisha abanyeshuri hifashishijwe iyakure, yongewemo imbaraga nyuma y’aho amashuri yose kuva ku y’incuke kugeza no kuri kaminuza, yaba aya Leta n’ayigenga afungiwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, bigatuma abana bose bataha mu miryango yabo, aho badasohoka mu ngo kimwe n’abandi, hagamijwe kwirinda icyo cyorezo.