Abahinzi ba kawa bibumbiye muri Koperative Duterane Inkunga Sholi mu Karere ka Muhanga barashishikariza Abanyarwanda gukunda umurimo kugira ngo bubake u Rwanda bifuza.
Abahinzi bavuze ibi mu gihe Abanyarwanda bizihiza isabukuru ya 26 u Rwanda rwibohoye, na bo bakavuga ko bibohoye ubujiji bagahuza imbaraga bagamije kwiteza imbere muri koperative yabo.
Mu masaha y’igicamunsi nibwo abakozi baba batunganya umusaruro wa kawa kuri koperative abateraninkunga basoza imirimo yo kwanika kawa mu nzu yumisha banategereje umusaruro uva mu mirima batunganya nijoro.
Abahinzi bagemura umusaruro wabo ku ruganda rwa koperative bavuga ko kubera kwibohora bageze ku rwego rushimishije biteza imbere aho bamwe biyubakiye amazu yo guturamo abandi bakabasha kwiyishyurira amashuri.
Joel Twizeyumukiza ageze ku gipimo cy’ibiti 1,500 bya kawa akuraho toni eshanu ku mwaka. Ikilo kimwe cya kawa y’ibitumbwe kikaba kigurishwa kuri 215frw. Avuga ko umusaruro abona muri kawa umufasha kwiteza imbere abikesha icyerekezo cyiza cy’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Agira ati, “Nabashije kwiyubakira inzu nishyurira abana banjye amashuri, kwibohora kwatumye tugira umutekano wo gukora tukiteza imbere byose dukesha nyakubahwa Perezida Kagame”.
Israel Ndinda wo mu Kagari ka Nyarunyinya na we avuga ko kubera umusaruro wa kawa yageze kuri byinshi by’iterambere.
Agira ati, “Byose tubikeksha kwa kwibohora kuko nibwo twabashije guhinga iyo kawa tukanayisarura, iyo nta mutekano uba uhari ntabwo twari kubigeraho, iyo ushoye ibihumbi 500frw muri kawa ubonamo miliyoni wakuba kabiri n’ahandi bikikuba byose ni ugushora”.
Abanyamuryango ba Koperative Abateranankunga ba Sholi kandi na bo bageze ku rwego rwo kwiteza imbere.
Nk’uko umuyobozi wayo abisobanura byose ngo babikesha kuba u Rwanda rwarabohowe mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’abagore zikajijuka bakabasha kwiteza imbere nk’uko umuyobozi wayo abivuga.
Agira ati, “Kwibohora kwatumye nsobanukirwa n’ibyiza byo kugera muri koperative n’ubumenyi dukuramo tukabasha gukorera kawa na yo ikaduha amafaranga.”
Urubyiruko rwiganjemo abakobwa na rwo rwabonye akazi muri iyi koperative bituma rubona amafaranga arufasha kwikenura no gukomeza kwigirira icyizere koko cyo kubaka u Rwanda rwifuza.
Urubyiruko rw’abakobwa ngo rwabashije kwihesha agaciro rukorera amafaranga atuma rwikemurira ibibazo bitandukanye n’uko basuzugurwa bashukishwa amafaranga atuma rwisuzuguza no kwiyandarika”.
Ku bijyanye no kongerera agaciro kawa, umucungamutungo wayo Aimable Nshimiye asobanura ko koperative igeze ku rwego rwo gutunganya no gusogongerera kawa kuri Koperative bigatuma ibasha kumenya no gukurikirana uburyohe bwayo kugira ngo bakomeze kuyongerera agaciro.
Agira ati, “Tugeze ku rwego rwo kubaka ubwumishirizo, twubatse inzu yo gusogongereramo, kandi bituma turushaho kwisuzuma no kunoza ubwiza bwa kawa abakiriya bakeneye kandi tukabasha no kumenya uko tubareshya bitewe n’ubwiza bwa Kawa dufite”.
Koperative abateranankunga ba Sholi ikorera mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ikaba ihuje abanyamuryango basaga 400, ariko imirimo yo gutunganya kawa ikaba ishobora gutanga akazi ku bakozi basaga 200.