Kwiyaka uwo muri kubikora , guhita wihanagura / Dore bimwe mu bintu 5 abakobwa/abagore babeshywa mu gutwara inda bamwe bakabifata nk’ukuri

N’ubwo hari abantu benshi basobanukiwe n’uko umugore/umukobwa atwara inda, nyamara hari benshi mu bakobwa bagiye bagaragaza ko badasobanukiwe n’iyi ngingo ndetse bafite imyumvire itariyo ku gutwara inda k’umugore/umukobwa ,iyo myumvire akenshi bayigira kuko aribyo baba bagiye babwirwa n’abandi badasobanukiwe cyangwa bababeshya.

Twifashishije urubuga Women Resources , babitimes.com twabakusanyirije hamwe ibinyoma 5 abakobwa n’abagore muri rusange bakunda kubeshywa kubijyanye no gutwara inda bizwi nko gutwita:

1. Ntiwatwara inda ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere: Ni ikinyoma! Ntibisaba inshuro runaka kugira ngo umugore atwite. Inshuro ya mbere, iya 2,.. inshuro y’igihumbi, amahirwe arangana mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi uri mu myaka yo gutwita ni ukuvuga mu gihe wamaze kubona imihango ya mbere.

2. Ntiwatwara inda mu gihe uwo muryamanye yakwiyatse: Ni ikinyoma! Birashoboka. Kwiyakana bivuga ko umusore/umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mbere y’uko amasohoro aza. Bikorwa mu kwirinda ko ayo masohoro yinjira mu gitsina cy’umugore bityo akaba yatwara inda itateganyijwe. Kwiyakana ntibitanga icyizere 100% ko utasama.

Amahirwe aba ari hagati ya 70-85% mu kwirinda gutera cyangwa guterwa inda. N’ubwo umusore/umugabo yakwiyaka umukobwa/umugore, amahirwe menshi ni ay’uko habaho gutwara inda ku mugore. Ibuka ko mu gutegurana, ururenda ruza ku gitsina cy’umugabo ruba rurimo amasohoro ashobora gutera inda. Gutekereza ko umugore azatwara inda ari uko umugabo yasohoye ni ukwibeshya.

3.Ntiwatwara inda mu gihe uhise wihanagura : Hari abantu bagifite iyi myumvire. Kumva ko mu gihe murangije imibobano mpuzabitsina umugore agahita yihanagura mu gitsina amasohoro cyangwa agahita akaraba byamurinda gutwara inda? Ni ukwibeshya! Igihe amara ashaka icyo yihanaguza, umwanya amara agana aho yiyuhagirira, intanga ngabo iba yinjiye kare.

Intangangabo ziriruka cyane ku muvuduko w’ibirometero 120 ku isaha (120km/h), ku buryo mukanya nk’ako guhumbya iba yageze kare ku ntangangore ngo bikore igi. Hari n’abakoresha Coca Cola cyangwa vinaigre mu rwego rwo kwica intangangabo. Ni ukwibeshya no kurushywa n’ubusa.

4. Ngo hari uburyo (pozisiyo) bushobora gutuma udatwara inda: Birazwi ko intangangabo ifite umuvuduko ukabije ku buryo pozisiyo yose mwaba muri gukoresha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitayibuza kwinjira. Uburyo ubwo ari bwo bwose mwakoresha umugore yatwara inda. Igitsina cy’umugabo gipfa kuba cyinjiye mu cy’umugore.

5.Ntushobora gutwara inda ari mu gihe cy’imihango?: Ibi nabyo abantu benshi babyibeshyaho. Mu gihe umukobwa/umugore afite ukwezi guhindagurika cyangwa kugufi cyane ashobora gusama igihe atabiteganyaga. Ikindi intangangabo ishobora kumara iminsi 3 itegereje intanga ngore. Bijya bibaho ko umugore yagira ikibazo mu mura akava amaraso bigahuza n’igihe cy’imihango akabyitiranya.

Ibi ni bimwe mu binyoma abakobwa cyangwa n’abagore babeshywa ku bijyanye no gutwara inda.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.