Kwizera Olivier agiye gusimbura Kimenyi muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves yumvikanye na Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves wari uwa mbere muri Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports yahise itangira gutekereza uburyo yabona undi munyezamu mwiza wamusimbura.

Biravugwa ko Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon Sports

Biravugwa ko Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon Sports

Amakuru atugeraho kugeza ubu ni uko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba yamaze kumvikana na Kwizera Olivier wari usanzwe ari umunyezamu wa Gasogi United.

Uyu munyezamu Kwizera Olivier wamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akajya muri Bugesera ndetse akanakina muri Afurika y’epfo, ni umwe mu banyezamu bajya banasimburana na Kimenyi Yves ndetse na Ndayishimiye Eric Bakame mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.