Kwizera Christelle wakoze umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage akoresheje ikoranabuhanga bise ‘Inuma’ aratangaza ko ageze ku gishoro cya Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Kwizera avuga ko nibura amazi meza atanga amaze kugera ku Banyarwanda basaga ibihumbi 65 kandi akaba akomeje ku buryo intego ye y’igihe kirekire ari uko azanageza amazi ku baturage bo mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Kwizera avuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba, buri vomo ry’amazi rikoze ku buryo amazi aba asukuye adakeneye kongera gutekwa igihe cyo kuyanywa ibyo bikaba bituma amazi atanga agira uruhare mu kurwanya indwara zikomoka ku mwanda.
Avuga ko nyuma yo kurangiza mu ishami ry’ikoranabuhanga yateguye umushinga wo gukwirakwiza amazi akoresheje uburyo bwo kuyakogota mu kuzimu akayageza ku baturage.
Kugira ngo amazi agere ku baturage baza kuyagurira ku mavomo yubatse hirya no hino hanyuma abayashaka mu rugo na bo bakaba bayatunga bishyura ifaranga rimwe kuri Litiro y’amazi ni ukuvuga 20frw ku ijerikani imwe.
Agira ati, “Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bisaga 67 ni bo twagejejeho amazi. Nterwa ishema no kubona ubuzima bw’abaturage bwarahindutse kubera ko tubagezaho amazi, nterwa ishema no kuba mfasha igihugu guteza imbere abaturage bacyo”.
Yongeyeho ati “Nshimira Leta itaduheza kuko natangiye umushinga wanjye mfite imyaka 20 kandi ntangira nkora ibintu bidasanzwe kandi ndi mutoya ariko nterwa ishema no kuba mbigezeho nshimira n’abamfashije ngo umushinga wanjye ushyigikirwe maze ufashe Abanyarwanda”.
Kwizera avuga ko iyo abaze amafaranga bishyura amazi, ibikorwa remezo amaze gukora n’ibihembo amaze guhabwa mu marushanwa atandukanye ndetse n’inyungu yagiye abona mu mushinga akongera kuzishora bituma nibura abara ko atunze Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda.
Hari isomo urubyiruko rwakura kuri Kwizera
Kwizera avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kwiheba kubera ibibazo ruhura na byo kuko muri ibyo bibazo ari ho hahishe ibisubizo by’ibyo rukeneye kandi nirwiyemeza guhangana n’ibyo bibazo bazagera kuri ibyo bisubizo.
Agira ati, “Abantu ku Isi bakeneye amazi no mu Rwanda amazi arakenewe ni ikibazo abantu bafite nabyaje amahirwe ikibazo cyabo cyabaye amahirwe yanjye kuko ngeze ku gishoro cy’amafaranga menshi ndacuruza nkunguka kandi ngasubiza ibibazo abantu bafite”.
Ati “Urubyiruko nirumenye ko ikibazo rubonye kitagomba gusubizwa n’undi gusa, imbogamizi babonye nibazibonemo amahirwe nibagerageza ku Isi biragoye ko abantu bazongera guhabwa akazi, ni twe tugomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo dufite”.
Umushinga wa Christelle Kwizera ukoresha abakozi bari hejuru ya 30 bahoraho kandi ku mavomo abayakoresha na bo babonye akazi, ubu akaba ateganya kwagura ibikorwa bye mu gihugu hose no hanze aho ateganya nibura kuzakorera mu bihugu 12 bya Afurika.