Kwizihiza Pasika mu rugo, mu Cyunamo, icy’ibanze ni ukwirinda – Musenyeri Mbonyintege

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege aratangaza ko kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu bihe bidasanzwe bya ‘Guma mu rugo’ n’Icyunamo, icy’ibanze ari ukwirinda no kurinda abandi.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Musenyeri Mbonyintege avuga ko kuba Misa zitazaba ngo abantu bahure muri Pasika nk’uko byakorwaga, atari byo bihangayikishije kuko ikibazo gikomeye ari icyorezo cya Coronavirus cyatumye hafatwa ingamba zo kuguma mu ngo kugira ngo kidakomeza gukwirakwizwa.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko Abakirisitu bazima kandi bakunda Imana bakwiye gukundana ubwabo kandi urwo rukundo rukaba ari rwo rukubiyemo kurindana umwe ku wundi kugira ngo atanduza mugenzi we icyo cyorezo.

Agira ati, “Nk’Abakirisitu ikintu cya mbere si ibitambo dutura, Misa cyangwa ibitaramo, ikintu cy’ibanze ni ukurinda mugenzi wawe no kwirinda wowe ubwawe kugira ngo utaba inzira y’icyorezo ni yo mpamvu abantu bagomba kuguma iwabo bagasengera iwabo”.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi avuga ko Misa zikomeza gusomerwa mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na Radio Maria Rwanda ku buryo abakirisitu bafite umuyoboro wo gukurikira neza ijambo ry’Imana.

Icyorezo cya Coronavirus cyabaye umwanya wo kwitekerezaho ku bakirisitu

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko muri iki gihe abakirisitu benshi babonye umwanya wo kwitekerezaho no gusenga cyane kurusha mbere ku buryo ahubwo mu buryo bw’imitekerereze bihagaze neza.

Agira ati, “Umukirisitu mwiza agomba gukomezwa n’iki gihe cya ‘Guma mu rugo’ nibwo Abakirisitu benshi batubwira ko ubu aribwo bavuga amasengesho menshi, nibwo n’umuntu azamenya kuba Umukirisitu icyo ari cyo, ntabwo ari ukujya mu misa, ntabwo ari ukujya gutanga amaturo ahubwo ni ukugira ubuzima buhinduka”.

Musenyeri Smaragde avuga ko n’ubwo hari abakirisitu bashobora kugushwa n’iki cyorezo hari n’abazagihembukiramo, akizeza ko nikirangira hazongera kubaho guhuza abakirisitu bakongera kwisuzuma ngo barebe uko ubuzima bwakongera kumera neza.

Kwizihiza Pasika mu Cyunamo hakwiye iki?

Musenyeri Mbonyintege avuga ko muri iki gihe cya Pasika, abakirisitu bafite umutima utabara babashije kwegera abashonje bakabafasha binyuze muri Caritas no gutanga amafaranga ku buryo butandukanye.

Avuga ko abarokotse Jenoside bakwiye kwegerwa kugira ngo babashe kubona imbaraga zo kubaho no kwihangana, ari naho ahera asaba Abanyarwanda muri rusange kuba hamwe bakita ku bagowe cyane muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati, “Muri ibi bihe biremereye nibwo abarokotse Jenoside bakeneye kwegerwa, hari abo dufasha mu mwihariko kubera ibibazo bitandukanye bafite, muri iki gihe abantu bari mu rugo nibwo bakeneye kwerekana urukundo umwe ku wundi umuntu akumva ko ari kumwe n’abandi”.

Musenyeri Smaragde asaba abakirisitu gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Leta baguma iwabo mu miryango bakishimira izuka rya Yezu barinda ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.