Kylian Mbappé Rutahizamu w’ikipe y’u Bufaransa yigumuye kuri bagenzi mu gufata ifoto

Kylian Mbappé Rutahizamu w’ikipe y’u Bufaransa yatangaje ko atari bwitabire ifatwa ry’ifoto rusange y’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu iri bufatwe kuri uyu wa kabiri kuko amasezerano arebana no gucuruza isura ye yongereye agaciro ariko ntavugururwe ngo ahindurwe.

Impamvu Mbappé yashingiyeho yanga kwifotozanya na bagenzi be ayishingira ku kuba nta bwumvikane bwabayeho hagati y’abaterankunga n’abakinnyi ku ijanisha ry’amafaranga abakinnyi bazajya bafata ku bikorwa byo kwamamaza.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa ni ryo ryamenyekanishije izi mpinduka ribinyujije mu itangazo ryagenewe itangazamakuru.

Rigira riti “Tubabajwe no kuba amasezerano yacu nta kintu arageraho kugeza ubu nk’uko byari byitezwe mbere y’uko imyiteguro y’Igikombe cy’Isi itangira. Bityo umukinnyi yahisemo kutazitabira ifoto iteganyijwe kuri uyu wa kabiri kuko amasezerano adahari.’’

Umunyamategeko wa Mbappé, Delphine Verheyden, yavuze ko nta kintu na kimwe kizahinduka ku bijyanye n’ubwitange umukiliya we atanga mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Ati “Impamvu yo kuva mu mafoto ni uko bamwe mu baterankunga akorana na bo bagongana n’ab’ikipe bigatuma Kylian Mbappé ahitamo kimwe.’’

Yakomeja ati “Amasezerano yasinywe n’ikipe ni ayo mu mwaka wa 2010, yagombaga kuba yaravuguruwe kugira ngo harebwe aho ihindagurika rya siporo n’inzira z’itumanaho bigeze, maze humvikanywe izindi nzira twakoranamo.”

“Turateganya inama n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa (FFF) kugira ngo twige ku masezerano mashya mbere y’Igikombe cy’Isi gitaha. Nubwo bimeze gutyo ariko abanyamategeko turita ku bitureba na we yite ku musaruro mu kibuga, akomeze imyitozo nta kibazo.”

Muri Werurwe 2022 nabwo hari ibibazo birebana na Mbappé wanze kuva mu cyumba cye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kugira ngo agaragare hamwe n’ibirango by’abaterankunga b’imikino ya siporo y’u Bufaransa.

Ikibazo cyo kwanga kwifotoza kwa Mbappé cyaje cyiyongera ku cya Paul Pogba uri gukururana na mukuru we Mathias Pogba mu nkiko, uyu ashinjwa kugira uruhare mu mugambi wo kwambura amafaranga uyu muvandimwe we.

Ibi bibazo byaje no kuvugwamo ibijyanye n’uburozi bigaragazwa ko Paul Pogba yajyanye Mbappé mu bapfumu kumurogesha biteza umwuka mubi mu ikipe y’igihugu mu gihe habura igihe gito ngo yitabire Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Nubwo ibi bibazo biri mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Umutoza wayo Didier Deschamps yavuze ko abakinnyi be bahagaze neza nta kibazo.

REBA IYI VIDEO

https://www.youtube.com/watch?v=7Gljzr0Yk4A&t=22s
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.