La Fouine wiyemeje kuzavuga icyongereza muri AIC Festival , yemeye kuza mu Rwanda kuko ruri mu muryango w’abakoresha ururimi rw’igifaransa

Umuraperi La Fouine uri i Kigali yavuzeko u Rwanda ari igihugu gifite gahunda nawe ubwe yabyiboneye anemeza ko yiteguye gususurutsa abazitabira ibirori byo gusoza AIC Festival izaba irimo nabandi bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo na Chris Easy.

Hari kuri uyu wa kane mu kiganiro n’itangazamakuru kitabiriwe nabantu benshi barimo abanyamakuru babigize umuga baturutse hirya no hino kw’isi ,  abaterankunga ndetse n’andi matsinda utibagiwe n’abandi bahanzi bataramira abazaba bari Car Free Zone mu mujyi ku itariki 3 Nyakanga 2022.

Iri serukiramucyo rya AIC ryari rimaze igihe ribera hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda rizasozwa n’ibirori byatumiwemo umwarabu uba m’Ubufaransa uzwi cyane mu kuririmba injyana ya Rap nko mu ndirimbo ze ‘Mon Meilleur’ yafatanyije na Zaho ndetse nizindi.

Avugako kuza mu Rwanda yabitewe n’uko ari igihungu gikoresha igifaransa ndetse kikanagira gahunda ,  yongeyeho ko yishimiye uburyo bateza urubyiruko   imbere. Aha kandi La Fouine yanavuzeko umuziki ari ikintu cy’agaciro , kuko guteza impano imbere bifasha kuba wanyuzamo inyigisho haba mu bakora muzika nabakina filime.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.