Leta igiye gukora isuzuma ryimbitse muri za kaminuza zangiza uburezi

Amashuri makuru na za kaminuza bitujuje ubuziranenge bigiye gukorerwa isuzuma rikomeye, rishobotra kuzasiga amwe afunzwe nk’uko Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza yabitangaje.

Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w

Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze bamwe muri ba rwiyemezamirimo birukira mu gushira imari yabo mu burezi bw’amashuri makuru bakurikiye inyungu zabo, bakirengagiza ireme ry’uburezi.

Yasabye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) gufatira bene ayo mashuri ingamba zikomeye, ndetse asaba ko ayo bazasanga atujuje ibisabwa bishobotse yafungwa.

Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo si umubare wa za kaminuza mufite, ahubwo ni iki zibaha. Kaminuza nyinshi ntizikwiriye kwitwa kaminuza. Zimwe muri zo ziratwangiriza. Ni gute nibura tutabasha no kugera ku mpuzandengo y’ibisabwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara”!

Mu kunganira Perezida Kagame, Dr. Donald Kaberuka uyobora Global Fund, ndetse akaba yarigeze no kuba umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere, yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere kidashoye cyane mu burezi.

Yagize ati “Igihugu cyangije uburezi bwacyo ntigishobora kuzigera kigera ku iterambere cyifuza”.

Kuva mu mwaka wa 1994, u Rwanda rwagiye rushora cyane mu burezi. Nyamara ariko, amwe mu mashuri makuru na za kaminuza bikomeza kwangiza gahunda y’uburezi, izindi zigafunga imiryango.

Ni kenshi hagiye humvikana bamwe mu bakozi b’amashuri makuru na za kaminuza binubira itinda ry’imishahara, kudahabwa ibyo bagenerwa byose ndetse n’ibindi.

Kuva muri 2017, kaminuza eshatu zahuye n’ibibazo ku mpamvu zitandukanye.

Urugero ni urwa kaminuza iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, University of Kibungo (UNIK), irimo guhangana no kugirango idafunga imiryango.

Byatangajwe mu bitangazamakuru ko abakozi b’iyi kaminuza bayishoye mu manza, bitewe n’ibibazo birimo gutinda kw’imishahara yabo. Abakozi b’iyi kaminuza bari bamaze umwaka urenga badahembwa.

Ikibazo nk’iki kandi cyanagaragaye muri kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri Kamena umwaka ushize, MINEDUC yafashe umwanzuro wo gufunga amashami abiri ya Biomedical Laboratory Sciences and Medicine and Surgery muri Kaminuza ya Gitwe.

Na n’ubu iyi kaminuza iherereye mu Ntara y’Amajyepfo iracyarwana no kongera gufungura aya mashami.

Isuzuma ryimbitse

Hari amasuzuma yagiye akorwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), harebwa imibereho ndetse na serivisi zitangirwa mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu gihugu.

Nyamara ariko, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje, avuga ko hari ingamba nshya zigiye kongerwa mu gusuma amashuri makuru na za kaminuza.

Uyu muyobozi yabwiye KT Press ati “Aka kanya sinahita nguha gahunda yose irambuye, ariko turi gutegura ingamba nshya zo gusuzuma amashuri makuru na za kaminuza”.

Ku kibazo cya kaminuza ya UNIK, Dr. Mukankomeje yavuze ko yakorewe isuzuma, ko ndetse hari n’irindi rizakorwa.

Ati “Twakoze isuzuma mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize muri iyo kaminuza, kandi Minisitiri w’Uburezi yadusabye no gukora isuzuma ku mutungo muri iyo kaminuza”.

Mu Rwanda hari amashuri makuru na kaminuza 17 ari mu byiciro bitandukanye.

Mu byo HEC ishinzwe harimo no gutanga ibyangombwa byemerera abantu gushyiraho ishuri rikuru cyangwa kaminuza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.