Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, abicishije kuri Twitter, yatangaje ko Leta igiye gutangira gufasha abatishoboye ngo babone ibibatunga muri iki gihe batabasha gusohoka ngo bajye gukora kubera icyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko iyo gahunda igiye guhita ishyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa 28 Werurwe 2020, akaba abitangaje nyuma y’aho Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa 27 Werurwe 2020, agejeje ijambo ku Banyarwanda rirebana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka zacyo ku gihugu, ari bwo yavuze ko gufasha abatishoboye bigomba kwihutishwa.
Prof Shyaka yagarutse ku buryo icyo cyemezo kigiye gushyirwa mu bikorwa hanubahirizwa ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Yagize ati “Haratangwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, bitangwe na komite ziri ku mudugudu n’izo ku kagari, naho izo ku murenge zizunganire. Biratangwa urugo ku rundi bityo tunubahirize amabwiriza yo kwirinda Coronavirus”.
Avuga kandi ko hifashishwa na ba mutwarasibo, cyane ko baba bazi ingo z’abagenerwabikorwa, aho bikenewe bakunganirwa n’izindi nyangamugayo zituye aho.
Prof Shyaka yavuze kandi ko ubufasha bwa Leta isanzwe itanga ku batishoboye, urugero nka VUP, bukomeza gutangwa kandi bukihutishwa.
Ku baturage bashaka kugoboka abandi, Minisitiri Shyaka yavuze ko bagomba kubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubegereye kugira ngo hirindwe akajagari n’akavuyo, ngo za komite zavuzwe ni zo zigomba kugeza imfashanyo ku bo igenewe.