Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba zikomeye ku bajyaga kwigayo bagaherayo kubera itegeko rishya ryerekeye abimukira rishobora gutuma abanyeshuri benshi bo muri Afurika bisanga mu bibazo bikomeye muri Amerika bikaba ngombwa ko bongera gusaba amerika uburenganzira bwo kwigayo.
Ni nyuma y’uko umushinga wo gushyira mu bikorwa iryo tegeko ushyikirijwe ubunyamabanga bushinzwe umutekano muri Amerika (DHS).
Ubusanzwe uburenganzira cyangwa Visa zihabwa abanyeshuri bajya kwiga muri Amerika usanga zifite igihe cy’imyaka 4 ariko harimo abagiye kujya bahabwa imyaka 2 gusa.
Ikigo kiri kwiga kuri uwo mushinga kiri kuvuga ko icyo cyemezo cyafashwe ku bw’impamvu z’umutekano bitewe n’ibyaha byinshi bya magendu, ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera.
Abiganje ku rutonde rwakozwe n’iki gihugu ni abantu bakomoka mu bihugu birimo nka Sudani, kubera ibihugu byabo bifasha abakora iterabwoba.
Ariko kugeza ubu, igice kinini ni abava mu bihugu bifite abantu babyo barenga 10% bafite viza zarangije igihe.
Muri ibi harimo Nijeriya aho mu 2019 yari ku rugero rwa 13% rw’abarengeje iminsi yo kuba muri Amerika byerekanwa n’ibarurwa ryakozwe na DHS.
Ibindi bihugu bigaragara kuri urwo rutonde harimo; Burkina Faso, Burundi, Kameruni, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Gambia, Liberiya, Malawi ndetse na Uganda.