Ntan’akizere na gato ahawe ko kuzajurira cyangwa ngo ababarirwe , kuri uyu wa mbere umuforomokazi wo mu bwongereza yakatiwe kumara ubuzima bwe bwose mu gihome azira kwica abana barindwi bose abakoreye ubugome. Uyu witwa Lucy Letby w’imyaka 33 ubu mu mateka y’Ubwongereza bw’iki gihe yahise aca agahigo ko kuba ‘Serial Killer’ wambere bigaragaye ko yibandaga ku mpinja , akaba yari amaze kwica abana 5 b’abahungu ndetse n’abakobwa babiri ,uretse ko hari n’abandi 6 byagaragaye ko nabo yateganyaga kubica , dore ko bose babaga ari abana agomba kwitaho nk’umuforomokazi.
Yatawe muri yombi nyuma y’imfu nyinshi zagaragaraga mu gice cyita ku bana mu bitaro Countess of Chester Hospital biherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ubwongereza mu bihe bitandukanye bya hagati y’ukwezi kwa Kamena 2015 ndetse n’ukwezi kwa Kamena mu mwaka 2016.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Letby yibasiye aba bana bahohotewe baba bari mu gice cy’abana bavutse batagejeje igihe, akenshi akabikora mu gihe yahinduranyije na bagenzi be bakorana yakoze amasaha ya nijoro, akaba yarabateraga imyuka , akabagaburira amata y’umurengera akabica ndetse abandi akanabaha uburozi.
Nyuma y’urubanza rwatangiye mu Kwakira, inteko y’abacamanza mu rukiko rwa Crown Crown yamaze amasaha arenga 100 bari gusuzuma iby’uru rubanza. Letby yari mu kato igihe inteko y’abacamanza yasubizaga imyanzuro ya mbere y’icyaha mu ntangiriro za Kanama. Ariko nyuma yanga kugaruka mu cyumba cy’urubanza ku unsi wanyuma , ndetse ashaka no kwanga ko bamufunga azira ibyaha yari amaze guhamywa n’urukiko.
Umucamanza James Goss yabwiye Letby utari uhari ati: “Wakoze ibyo byose wifashishije buryo bunyuranye wari usanganywe bwo kurera no kwita ku bana”.
Nyuma yuko Letby yanze kwitaba urukiko ngo ashyikirizwe ibihano bye, Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yavuze ko “ari ubugwari ko abantu bakora ibyaha nk’ibi by’indengakamere badahura n’ababa bahohotewe”.
Kuba Letby yaranze kwitaba urukiko kuwa mbere ngo asomerwe ibyaha bye ahibereye bivuze ko atigeze yumva inyandiko z’abahohotewe n’imiryango ivuga uburyo ibyaha bye byabagizeho ingaruka.
Mu magambo ye yasomye mu rukiko, nyina w’umuhungu n’umukobwa b’impanga bagabweho igitero muri Kamena 2015, yagize ati: “Watekereje ko ari uburenganzira bwawe gukina n’Imana ukoresheje ubuzima bw’abana bacu.”
Akana k’agahungu niko kari gakuru ngo kapfuye na mushikiwako ugakurikira ari gusambira kuruhande.
Se w’abavandimwe babiri bishwe n’uyu muforomokazi, nawe yagize ati: “Lucy Letby yangije ubuzima bwacu.” Mu magambo ya videwo yabanje gukinirwa mu rukiko yagize ati: “Umujinya n’urwango mufitiye ntibizigera bishira.”
Muri Nyakanga 2018, yatawe muri yombi bwa mbere. Ku nshuro ya gatatu atabwa muri yombi mu Gushyingo 2020, Letby yashinjwaga ibyaha bimuhama ku mugaragaro maze arafungwa.
Nubwo bimeze gutya akaba ari no muri kasho , Letby yakomeje kumvikana inshuro nyinshi ahakana ko atigeze agirira nabi abana. Guverinoma y’Ubwongereza yatangije iperereza ryigenga kuri uru rubanza kandi izareba uburyo ibibazo by’abaganga byakemuwe n’ubuyobozi bw’ibitaro.
Abayobozi b’ibitaro bagiye bamaganwa kubera ko batagize icyo bakora cyangwa ngo bagire icyo bavuba kubera impungenge batewe na Letby, bivugwa ko zarezwe n’abaganga bakuru guhera mu 2015.