Liban: Ibiturika bibiri byahitanye abantu 78 abandi 4000 barakomereka

Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.

Imodoka zari hafi zahiye

Imodoka zari hafi zahiye

Amashusho yerekana iri turika yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, aho yerekana ikibatsi cy’umuriro mwinshi, ndetse n’amazu menshi yasenyutse. Imibare kandi iragenda yiyongera uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeza. Inkomoko y’ibi biturika ntiyahise imenyekana, ariko umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe umutekano Abbas Ibrahim, yatangaje ko ibyo biturika byari bimaze imyaka myinshi biri kuri icyo cyambu.

Umuyobozi wa Croix-Rouge muri Liban Georges Kettaneh, yavuze ko kumenya umubare wa nyawo ku bahitanywe cyangwa bagakomeretswa n’iri turika bigoye cyane, kuko hari abandi bagwiriwe n’ibikuta bakigerageza gushakisha.


Minisitiri w’umutekano wa Libani Mohammed Fehmi, yavuze ko ibyo biturika byaba byatewe n’ibikoresho biturika cyane byari bibitswe kuri icyo cyambu.

Minisitiri w’Intebe Hassan Diab, yahise atangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020, ari umunsi wo kunamira abasize ubuzima muri iryo turika, no kuzirikana ku bakomeretse, imirimo yindi yose ikazahagarara muri iki gihugu.


Igihugu cy’u Bufaransa cyahise cyohereza ubufasha, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ziteguye gutanga ubufasha bwose zasabwa.

Iri turika, ribaye mu gihe n’ubundi iki gihugu cyugarijwe n’ibibazo birimo imanuka ry’ubukungu rimaze imyaka myinshi, ryaranzwe no guta agaciro k’ifaranga, ubushomeri, biteza ibibazo byinshi abaturage.

Abatabazi bagerageza kuzimya no gutabara abaheze hagati y

Abatabazi bagerageza kuzimya no gutabara abaheze hagati y’ibikuta


Perezida wa Liban Michel Aoun yahise atumiza inama y’igitaraganya y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu, ategeka ko mu gihugu hose hashyirwaho ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.