Bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yari imaze iminsi itatu mu Mujyi wa Beirut, Guverinoma yose ya Liban yafashe icyemezo cyo kwegura.
Umujinya washoye abaturage mu muhanda watewe n’iturika ryabaye kuwa kabiri w’icyumweru gishize ku cyambu cya Beirut hagapfa abantu barenga 220, abagera ku 110 bakaburirwa irengero, nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Beirut Marwan Abboud.
Itangazo ryo kwegura kw’iyi guverinoma ryasomwe na Minisitiri w’Intebe Hassan Diab, kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama 2020.
Mu kwigaragambya, abaturage bashinjaga iyo guverinoma kugira uburangare bukabije ndetse na ruswa, bakavuga ko ari byo byateye aka kaga.
Kugeza ku wa mbere tariki ya 10 Kanama, abigaragambya bari benshi mu mihanda ya Beirut, ari na ko bahangana n’inzego z’umutekano.
Atangaza iyegura rya guverinoma ye, Hassan Diab yagize ati “Uyu munsi turubahiriza icyo abaturage bashaka. Tuzakomeza kandi kubaza ababishinzwe icyabaye kugira ngo biriya binyabutabire bimare imyaka bibitse mu buryo butari bwo”.
Diab yagaragaje ko we na guverinoma ye bari bagamije kuzana impinduka mu gihugu, ariko bakananizwa na ruswa yari yaramaze gushinga imizi muri Liban.
Ku cyumweru, ibihugu binyuranye n’imiryango mpuzamahanga byakusanyije inkunga igomba guhabwa igihugu cya Liban, aho bahise bohereza agera kuri miliyoni 253 z’ama Euro, ariko bakavuga ko bazakomeza gutanga inkunga bitewe n’uko Liban izavugurura inzego z’ubuyobozi bwayo.