Libiya: Impande zimaze igihe zishyamiranye zashyize intwaro hasi

Ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, impande zitavuga rumwe zatangaje ko zashyize intwaro hasi.

Abashyamiranye bashyize intwaro hasi

Abashyamiranye bashyize intwaro hasi

Impande zombi zirimo Guverinoma iriho ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tobrouk, zatangaje ko nta bushyamirane zizongera kugirana nyuma y’amezi 16 zitangiye intambara y’ubushyamirane.

Impande zombi kandi zemeje ko hazabaho Guverinoma y’ubumwe muri werurwe umwaka utaha wa 2021.

Misiri yari yaremereye Guverinoma ya Libiya ingabo zo guhangana n’abatavuga rumwe na yo, ikaba yishimiye cyane icyo cyemezo cyafashwe n’impande zombi.

Umuryango w’Abibumbye na wo wishimiye iki cyemezo, aho kigiye gusubiza igihugu ku murongo nyuma y’igihe kirere kiri mu bushyamirane.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.