Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Lionel Messi, yagaragaje neza ko ntaho azajya ubwo yaguraga inzu nziza cyane ya miliyoni 10.75 z’amadorali hafi y’amazi i Fort Lauderdale, nkuko abashinzwe kugurisha imitungo itimukanwa bayimugurishije babyemeje kuri uyu wa mbere.
Messi, ufitanye abahungu batatu n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamideli Antonela Roccuzzo,nawe ukomoka muri Argentina, ubu ni nyir’uyu mutungo wa metero kare 10.500 ufite ibyumba 8 byo kuryamamo, ubwiherero 9.5, igaraje ry’imodoka eshatu na pisine.
Messi yari ahagarariwe na Samuel na Donna Simpkin i Compass Florida bagura iyi nzu, iherereye ahitwa cul-de-sac kandi iri hafi y’amazi neza cyane.
Messi yasinyanye amasezerano na Inter Miami y’imyaka 2.5 mu ntangiriro z’uyu mwaka bivugwa ko “afite agaciro ka miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika” harimo umushahara we,agahimbazamusyi ko gusinya,n’ibindi.Uyu akorana na Apple na Adidas.