LOVE WIN!Disi ushobora no kurira! Dore amarangamutima y’abantu 6 mubasigiwe isomo n’urukundo rwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid wari Boss we bagiye kurushinga / Reba Amafoto y’Ubwiza bw’uyu mukobwa w’imyaka 25

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Ishimwe Kagame Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bakore ubukwe, kugeza kuri ubu abantu benshi bafite byinshi bavuga ku rukundo rwabo, abandi barufatiraho icyitegererezo binyuze mu magorane banyuzemo bikarangira urukundo rwabo rutsinze. Urukundo rufite imbaraga zidasanzwe.

Uwambere yagize ati” Njyewe ubundi ikintu nizeraga ni uko abasore hafi ya bose b’iki gihe ari kimwe, ko batita ku muntu uri kubitaho, numvaga kuba Elsa yaragerageje kurwanirira Prience Kid akamwitangira yewe kugeza n’aho yafunzwe, byari guhita birangirira aho Prince Kid ntabyiteho ngo anamushimire byibuze gusa, ariko kuba yarabibonye, akabimushimira  ndetse akagera n’aho basezerana imbere y’amategeko, ni ibintu byansubijemo icyizere numva ko abantu bose burya atari bamwe”.

Uwakabiri nawe ati ” Mu buzima ndi wa muntu ucika intege vuba, nkava ku bintu vuba( Surrending up) ndetse kenshi na kenshi ngacika intege bitewe n’amagambo ngenda n’umva ku bantu, ariko nyuma yo kubona ibyavuzwe kuri Prince Kid, hanyuma uwitwa Elsa Iradukunda ntabyiteho ahubwo agakomeza kumurwanirira ishyaka, byaranyubatse cyane binyumvisha ko amagambo hafi ya yose ngenda numva ku bantu, nta mpamvu yo kuyitaho ahubwo njygewe mba ngomba gukomeza kurwana kugirango icyo nshaka nkibonye”.

Hari n’undi wagize ati” Ikintu cya mbere mbigiyeho ni ugukora utuntu twanjye niturije, ibyabaye byose nta magambo menshi ya Elsa Iradukunda twigeze twumva we yakoraga ibikorwa gusa bikaruta amagambo afite icyo ari kurwanirira, nyewe kuba birangiye bagiye kwibanira biranshimishije cyane kandi  ngomba gutuza nkajya nikorera utuntu twanjye bucece”.

Undi yagize ati” Njyewe ntakubeshya Prince Kid aratomboye sana, urebye muri iki gihe, bisa nkaho bigoranye kubona umukobwa umeze nka Elsa Iradukunda, umukobwa wakwemera kukwitangira muri byose, hariya biba bigaragaye ko urugo rwanyu ruzaramba rwose kuko ruba rufite ikintu kinini rwubakiyeho”.

Abenshi batangaga ibitekerezo, bitsaga ku murava ndetse n’umutima ukomeye bya Miss Iradukunda Elsa, bagendeye ku buryo yitwaye mu gihe Prince yari afunzwe, bagaragaza ko kuri iki gihe bigoye kubona umukobwa umeze nka Elsa Iradukunda. Umwe yagize ati” Njewe nindamuka mbonye umukobwa n’ashaka azabe afite 50% by’umurava, umuhate n’umutima ukomeye bya Miss Iradukunda Elsa, uwo rwose azaba ariwe wanjye ntakabuza kuko bisigaye bigaragara uburyo abakobwa b’iki gihe basigaye bameze. Yego ntabwo ari bose, gusa ariko ni benshi muri bo ndetse bikaba binagoye kubatandukanya”.

Undi nawe yaje ashimira Prince Kid ku bwo guha agaciro ibintu Elsa Iradukunda yakoze byose, Ati” Ndashimira byimazeyo Prince Kid, iyo aramuka atandukiriye ntahe agaciro ibintu Elsa Iradukunda yamukoreye, byari kumugora cyane kuba yabona undi nkawe, twebwe abahungu b’iki gihe bariya nibo twishakira gusa bityo kuba yaramwitayeho akamwitura urukundo yamugaragarije mu bihe bigoye yarimo, ni ibintu mushimira cyane rwose”.

DORE AMAFOTO YA MISS ELSA IRADUKUNDA WARWANIRIYE PRINCE KID KUGEZA BARUSHINZE

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.