Nyuma y’uko Perezida wa Madagascar amuritse umuti avuga ko uvura ukanarinda Covid-19 kuwa mbere w’iki cyumweru, ndetse akanatangaza ko gahunda ya guma murugo yoroshywa, byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva uwo munsi, ngo kubera ko babonye umuti. Bityo uyu muti, ku ikubitiro ukaba watanzwe mu bigo by’amashuri kugira ngo ukingire abanyeshuri.
Uwo muti gakondo watangajwe na President wa Madagascar kugeza ubu ibiwugize ntibiramenyekana ndetse n’umubare w’abantu wageragerejweho, watangiye guhabwa abana b’abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu mu mashuri yisumbuye kuko aribo ba mbere basubukuye amasomo ejo kuwa gatatu nyuma y’uko yari amaze ukwezi kose ahagaritswe kubera Covid-19. Icyakora abarimu bigisha mu mashuri y’ubuganga bagaragaje impungenge bafite kuri uyu muti.
Amacupa ya 33cl agera ku 45.000 yatanzwe mu bigo by’amashuri yo mu mijyi yakozweho cyane na Covid-19 muri icyo gihugu: Antananarivo, Tamatave na Fianarantsoa.