Madamu wa Perezida w’u Bushinwa yahaye u Rwanda ibikoresho byo kurwanya COVID-19

Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda byakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Professor Peng Liyuan.


Ibyo bikoresho byatanzwe mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyane cyane ku batishoboye.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, ibyo bikoresho byatanzwe na Ms.Xing Yuchun, umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.


Naho ku ruhande rw’u Rwanda, ibyo bikoresho byakiriwe n’Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Radegonde Ndejuru, bishyikirizwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.