Madamu yambaye ikariso itari ubururu n’umweru yambona – Rwarutabura

Ngenzahimana Bosco uzwi ku izina rya Rwarutabura yavuze atebya ko yatangiye gufana Rayon Sports akiri mu nda ya nyina, ngo n’umugore we ni umufana ukomeye wambara n’umwenda w’imbere w’umweru n’ubururu.

Rwarutabura n

Rwarutabura n’umugore we barakundana cyane

Rwarutabura wemeza ko nta yindi kipe yafana mu Rwanda, avuga ko irangi yisiga kuri buri mukino, arigura ibihumbi 30Frw, byose ngo akabikora yitangira ikipe.

Rwarutabura w’imyaka 35, afite umugore n’umwana bose bakaba ari abafana. Ati “Madamu yibeshye akambara ikariso itari ubururu n’umweru yambona. N’iyo agiye mu isoko kugura turiya twenda ni ukubanza gushishoza kugira ngo atagura irindi bara”.

Rwarutabura avuga ko umugore we adaterwa ipfunwe no kubona umugabo we yisize amarangi, kuko ari na we ujya kugura iryo rangi akarimusiga.

Ati “umugore wanjye ampora hafi ni na we unsiga amarangi. Ajya kuyangurira akayatunganya akayansiga, yarangiza ati ’mugabo wanjye genda ushwanyaguze”.

Rwarutabura ni umusore mwiza, iyo atisize amarangi ntiwamumenya

Rwarutabura ni umusore mwiza, iyo atisize amarangi ntiwamumenya

Rwarutabura avuga ko n’ubwo akora akandi kazi ko gucuruza inkweto ngo ubufana bumubeshejeho, kuko amaze kurira indege inshuro nyinshi ajya mu bihugu binyuranye, kandi yarize amashuri abanza gusa.

Ati “Afurika yose narayizengurutse. Nagiye Algeria, Malawi, Zambia, za Burundi za Kenya hose, za Afurika y’Epfo, za Misiri hose nagiye nshwanyaguza.

“Nageze muri Kenya barumirwa, i Burundi ho bampaye n’abanshungira umutekano, najyaga nshuruza caguwa ariko bazikuyeho ubu ndacuruza inkweto”.

Yemeza kandi ko adashobora kwaka Rayon sports amafaranga, ahubwo ngo ni we uyiha.

Ati “Ahubwo ni njye uyatanga. None se ko umufana ari we utanga amafaranga ikipe ni yo yayaguha?

“Umufana ni we utanga amafaranga nk’igihe yagiye kuri Stade akishyura. Gusa Rayon nakubwiye ko ari umubyeyi, ni Papa ni Mama, wabura iki se ufana Rayon Sports?, Rayon sports yamfashije byinshi, yampaye aho kuba”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.