Madonna yijihije imyaka 30 y’igitabo cye ‘SEX’ cyafashije abarimo Card B ,Miley Cyrus na Kim Kardashian

Madonna yashimye igitabo cye yise ‘S.E.X’ cyimaze imyaka 30 gisohotse ndetse akomoza ku kuba cyaraciriye inzira abarimo Cardi B, Kim Kardashian hamwe na Miley Cyrus.

Umuhanzikazi w’icyamamare Madonna w’imyaka 64 umaze igihe kinini mu muziki ndetse wahawe akazina ka ‘Queen Of Pop’ kubera ubuhanga bwe mu nyana ya Pop ndsetse akaba ari n’umubagore bamenyekanishije iyi njyana yari imenyerewe ku bagabo.

Madonna kuri ubu yasubije amaso inyuma ku gitabo cye yanditse yise ‘S.E.X’ kimaze imyaka 30 hanze, agaruka ku murage cyasize ndetse anavuga ko cyaciriye inzira abarimo umuraperikazi Cardi B, umuhanzikazi Miley Cyrus ndetse n’umunyamideli Kim Kardashian.

Iki gitabo S.E.X cyanditswe na Madonna mu 1992 kibanda cyane ku mibonano mpuzabitsina aho uyu muhanzikazi avuga ibyihariye kuri iki gikorwa n’uburyo gifatwa mu bantu.

Kuri ubu yizihije imyaka 30 ishize agisohoye aboneraho no kuvuga ko cyaciriye inzira ibindi byamamarekazi kuko byatangiye gukoresha indirimbo,amashusho n’amafoto ajyanye n’imibonano mpuzabitsina ntasoni kuko Madonna yaramaze kubatinyura.

Madonna yijihije imyaka 30 ishize asohoye igitabo yise ‘S.E.X’.

Mu butumwa Madonna yanyujije kuri Instagram yagize ati: ”Imyaka 30 ishize nasohiye igitabo cyitwa S.E. X, cyirimo n’amafoto yanjye nambaye ubusa, amafoto y’abagabo basoma abandi bagabo n’abagore basoma abandi bagore nanjye nsomana n’abandi.

Nanditse kandi ku mibonano mpuzabitsina n’uko nyifata mu buryo butangaje. Namaze imyaka myinshi nengwa n’abantu banziza ko nagerageje kuvuga uko mbibona no gukangura abagore bagenzi banjye. Niswe indaya kubera kucyandika”.

Madonna yatangaje ko igitabo cye cyaciriye inzira abarimo Cardi B na Kim Kardashian.

Madonna yakomeje aboneraho no kuvuga kubutyo iki gitabo cyaciriye inzira abandi barimo ibyamamarekazi agira ati: ” Ubu Cardi B yaririmba WAP( indirimbo yumvikanamo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina), Kim Kardashian yakwerekana ubusa bwe (Kim akunze gugaragaza amafoto yambaye ubusa), na Miley Cyrus yaririmba Wrecking Ball (yakoze amashuhso y’iyi ndirimbo yambaye ubusa) kuko ari njyewe wabaciriye inzira nkababera urugero”.

Madonna avuga ko yatinyuye benshi barimo Kim K na Cardi B batagitinya kugaragaza amafoto bambaye ubusa.

Madonna uzwi nka Queen of Pop yanditse ibi asa nkugaragaza ko kuba yaranditse iki gitabo ‘S.E.X’ byatumye gitunyura abandi bahanzikazi n’abanyamideli basigaye badatinya kuririmba ku mibonano mpuzabitsina cyangwa kugaragaza amafoto yabo bambaye ubusa. Urugero rwiza yatanze rwabo yaciriye inzira ni Cardi B, Kim Kardashian hamwe na Miley Cyrus bakunze kugaragaza amafoto yabo bambaye ubusa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.