Magingo aya nta muturage wa Mali n’Ubufaransa byahagaritse guhana Visa ku muturage wabo wakwifuza kujya muri kimwe muri ibyo bihugu

Mali yafashwe umwanzuro wo guhagarika guha Visa abaturage b’Abafaransa bashaka kujya muri icyo gihugu, nyuma y’uko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ifashe uwo mwanzuro. Guverinoma ya Mali yavuze ko yamenye binyuze mu itangazamakuru ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yashyize iki gihugu mu cyiciro gitukura kubera ibibazo by’umwuka mubi mu karere.

Ngo uwo mwanzuro watumye Serivisi za Ambasade y’u Bufaransa i Bamako zihagarara ndetse n’ibiro byatangaga Visa bihagarika iyo gahunda. Guverinoma ya Mali yahise ivuga ko mu gusubiza ibyo u Bufaransa bwakoze, na yo yahagaritse gutanga Visa ku baturage b’Abafaransa kugeza igihe hazashyirirwaho amabwiriza mashya.

Umwaka ushize, Ibiro bishinzwe gutanga Visa muri Ambasade y’u Bufaransa muri Mali, byakiriye ubusabe bugera ku bihumbi 22. Muri ubwo bwose, ibihumbi 12 bwaremewe. Mali yatangiye gucana umubano n’u Bufaransa mu 2021 kuva ubwo yatangiraga kuyoborwa na Colonel Assimi Goïta.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.