Malawi: Abakobwa n’abagore baruhuwe n’udukoresho dushya bifashisha mu gihe cy’imihango

Mu gihugu cya Malawi hari abakobwa batanga ubuhamya bw’uburyo bafashijwe n’agakoresho kitwa “Menstrual Cup” kameze nk’agakombe ariko ka Pulasitike kifashishwa mu gihe cy’imihango kagasimbura izindi mpapuro n’udutambaro bari basanzwe bakoresha.


Umunyamakuru wa BBC witwa Gloria Achieng yageze mu bice by’icyaro muri Malawi aho abana b’abakobwa b’abanyeshuri batangiye gukoresha utwo dukoresho bamubwira ko twabagiriye akamaro kanini.

Abo banyeshuri bagaragaza ko twabaruhuye ibibazo bahuraga na byo byo guhora bashaka udutambaro n’impapuro zabugenewe abagore n’abakobwa bari mu mihango bakoresha.

Inkuru ya BBC ivuga ko ako gakombe gakoze muri Pulasitike. Umukobwa cyangwa umugore uri mu mihango ushaka kugakoresha arakagonda akakinjiza mu gitsina. Iyo kamaze kuzura cyangwa ugakoresha ashaka kugakuramo, aragasohora, akamena imyanda irimo, akagasukura akongera akakambara.

Uwo munyamakuru wa BBC yasanze umukorerabushake w’abagide witwa Ruth Nkoma arimo gusobanurira abakobwa uko utwo dukoresho twifashishwa. Ruth Nkoma asanzwe yigisha abakobwa ibyerekeranye n’imihango n’ubuzima bw’imyororokere.

Avuga ko kavumbuwe mu kinyejana cya 21 (guhera mu mwaka wa 2000) mu rwego rwo gushakisha igisubizo cyo guhangana n’isuku mu gihe cy’imihango. Avuga kandi ko kabanje gukorerwa isuzuma, abantu baragakunda, nyuma bagenda bigishwa uko gakoreshwa.

Utwo dukoresho ngo dutwara amafaranga make kandi tugakoreshwa igihe kirekire ugereranyije no kugura udutambaro tw’isuku (Cotex/Pads) bya buri gihe.

Kamwe kagura amafaranga akoreshwa muri Malawi yitwa Amakwaca ibihumbi 10 (angana n’ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda) kagashobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka icumi.

Aho abakobwa batangiye gukoresha utwo dukoresho bavuga ko twabagiriye akamaro kuko abakobwa bajyaga basiba ishuri nk’iminsi itanu mu cyumweru, ibyo bikababaho inshuro imwe buri kwezi, ariko muri iki gihe iyo bari mu mihango ngo ntibakiguma mu rugo, bigatuma bakurikira amasomo kandi bagatsinda neza.

Abaganga bo muri icyo gihugu bavuga ko utwo dukombe tugomba gusukurwa neza kandi buri mukobwa cyangwa umugore akagira ake kugira ngo hakurweho impungenge z’uko hari uwo twatera uburwayi.

Utwo dukombe ntiturakwira hose muri Malawi kuko nta gihe kinini tumaze dutangiye gukoreshwa.

Abakobwa bo muri Malawi batangiye kudukoresha bavuga ko twaborohereje kuko mbere iyo bajyaga mu mihango bumvaga batisanzuye ndetse bakigengesera batinya ko buri wese yabona ibimenyetso bigaragaza ko bari mu mihango.

Icyakora ubu ho ngo barisanzura kuko abantu badashobora kubona umuntu ugakoresha ngo bamumenye. Abagakoresha kandi bavuga ko bashobora kwiruka, kubyina cyangwa no gukora ikindi cyose bisanzuye.

Kanda hano urebe Videwo isobanura uko ako gakoresho kifashishwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.