Ibihugu bigize Umuryango ECOWAS byahaye icyumweru kimwe agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, kakaba kashyizeho Perezida na Ministri w’Intebe b’abasivili.
Inteko ya gisirikare yakuye ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita yahawe kugeza ku ya 15 Nzeri kugira ngo ishyireho umuyobozi w’umusivili uyobora inzibacyuho.
Abayobozi bo mu muryango wa ECOWAS bategetse kandi ko Perezida ndetse na Minisitiri w’Intebe b’abasivili bazayobora igihugu mu matora mashya.
Iyi nteko y’igisirikare kugeza ubu ntirasubiza kuri ibi byemezo byemejwe ku wa mbere mu nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu umunani yabereye i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.
ECOWAS yifuza ko inzibacyuho yakorwa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko agatsiko k’igisirikare kahiritse ubutegetsi mu minsi ishize kavuze ko ari ngombwa ko gahabwa “igihe gikwiye ndetse gihagije cyo kubisuzuma cyingana nibura n’imyaka ibiri”.
Perezida wahiritswe ku butegetsei, Ibrahim Boubacar Keïta yerekeje muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kwivuza mu mpera z’icyumweru, nyuma yo kumara ikindi cyumweru kimwe arwariye i Bamako mu murwa mukuru, aho byemejwe ko yagize ikibazo cyo mu bwonko cyizwi nka ‘mini-stroke’.
Ibrahim Boubacar Keïta yaje kwemererwa n’igisirikare gushaka ubuvuzi yifuza mu mahanga ahabwa n’igisirikare igihe cyingana n’amezi atatu.
Yafunzwe iminsi 10 nyuma yo guhirikwa ku butegetsi ahita yegura ku ya 18 Kanama, nyuma y’amezi abiri y’imyigaragambyo n’igitutu cy’abaturage banengaga ko ubukungu bwikubise hasi n’ikibazo cy’umutekano muke.