Mana weee! Junior Multsystem nawe arigendeye / Urupfu rukomeje kwibasira ibyamamare

Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.

Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y’uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.

Icyo gihe yifashishije urubuga rwa Facebook, anyuzaho ubutumwa kuri konti ye, asaba abakunzi be kumusengera, agira ati “Pray for me” (Munsengere).

Muri Mata 2019, nibwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.

Nyuma yo gukora impanuka agacika ukuboko, Junior Multisystem yavuze ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe aho baciriye ukuboko, bigera aho birushaho kwiyongera ndetse ko yari afite impungenge ko hazaziramo kanseri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.