Manchester United yajegeje igiti cyanga kunyeganyega isigirwa agahinda gakabije na FC Bayern Munich

Ijoro ryahise ikipe yo mu Bwongereza yitwa Manchester United yakiriye FC Bayern Munich kuri stade ya Old Trafford mu Bwongereza ariko ibasigira agahinda gakabije.

Iyi kipe ifite abafana batari bacye,  ijoro ryakeye ryayibereye rirerire ubwo yasabwaga gutsinda ngo ibashe kuba wenda yajya muri Europa league kuko yarifite amanota ane gusa.

Ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage yahagaritse urugendo rw’uyu mwaka rwa Manchester United mw’irushanwa rya UEFA Champions league iyitsinda igitego kimwe (1-0) cyatsinzwe n’umusore Kingsley Coman ku munota wa 71 w’umukino.

Iyi kipe imaze igihe itorohewe muri iri rushanwa dore ko yari mu itsinda ritanga icyizere ko ifite amahirwe yo kuba yazamuka kuko ikipe yaririmo ikomeye cyangwa ifite ibigwi nk’ibyayo ari iyi kipe ya FC Bayern Munich.

Gusa sibyayihiriye ahubwo yasoje imikino yo mu matsinda ari iya nyuma mw’itsinda ryayo n’amanota ane gusa , Ibyo byatumye ihita isezererwa muri iri rushanwa ry’amakipe yitwaye neza iwayo.

Ubwo nukurindira umwaka utaha nubwo umutoza wayo Erick Ten Hag atahwemye kuvuga ko ikipe ye n’abasore be ntako batagize ariko bikanga , Ngo ntako batagize kandi hari isomo bigiye muri iri rushanwa , ikindi kandi umwaka utaha bazagaruka biteguye neza.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.