Mantra, uburyo bwo gusubiramo amagambo runaka kenshi, mu kuvura depression

Mbere yuko haduka imiti nka za Prozac na Xanax abantu ubwabo bari bafite uburyo bivuramo cyangwa bavuramo indwara y’agahinda gasaze, kwiheba no kwigunga ariyo depression. Ubu buryo bwari ugusubiramo inshuro nyinshi amagambo y’iremamutima n’isanamutima bityo uko bayasubiramo bikagenda bituma umutima utuza bakumva bamerewe neza.

Ubu buryo bwatangiriye mu Buhinde imyaka 3000 ishize buzwi nka mantra, bwaje gukoreshwa n’amadini anyuranye nka Gatolika ikoresha ishapule cyangwa se Buddhist na Islam bakoresha nabo urunigi rw’amasaro menshi bagenda bavuga amagambo runaka uko bageze kuri buri saro.

Nyamara kandi nubwo aya madini yo abikoresha mu buryo bwo gusenga no gushengerera, mu kuvura depression ho nta magambo yihariye yagenwe akoreshwa ahubwo umuntu we ubwe niwe ugenda yibwira amagambo ahumuriza.

Nubwo ariko nta magambo cyangwa interuro zihariye , hano twaguteguriye amwe mu magambo ushobora kwifashisha ariko si ihame nawe wakishyiriraho ayawe. Aya tugiye kuvuga hano azwiho kuba yaragiye afasha benshi.

Mantras zakugaruramo ihumure n’icyizere

1. Ibi nabyo bizashira

Kwiyibutsa ko ibihe by’akaga, ibihe bibi bigoye kandi bishishana bitazahoraho ni bumwe mu buryo buzanira umuntu ihumure bukarema agatima. Umuhanga abasha kubona ko ibyo anyuramo atazahora abinyuramo kuko ikigira intangiriro kigira n’iherezo.

2. Reka ngerageze uyu munsi

Kwiha intego yo kwihangana byibuze uwo munsi gusa bizatuma no ku munsi ukurikira wibuka ko umunsi washize nawo wabashije kuwihanganira. Aha si mu gihe cya depression gusa ahubwo no kuba wifuza gucika ku ngeso runaka yakubase ubu buryo buragufasha. Uyu munsi gusa, bitanga icyizere kurenza uyu mwaka gusa cyangwa uku kwezi gusa yemwe n’iki cyumweru gusa. Kwiha intego muri wowe y’amasaha 24 ukabikora kenshi si kimwe no kwiha intego y’iminsi 7 cyangwa 30.

3. Nzamera neza

Imwe mu mpamvu ituma urushaho kwiheba ni ukumva ko udateze kuzakira cyangwa kuva mu bibazo bikugose. Ibwire mu mutima ko uzamera neza, uzakira, utazahora mu bibazo. Biguha ibyiringiro kandi bikagutera akanyabugabo. Nubwo waba urwaye indwara igoye gukira, aho kwiheba (kuko n’ubundi sibyo bizatuma ukira) iheshe amahoro wumve ko uzamera neza

4. Iki ni igihe cyo kubabara

Iyibutse muri wowe ko ubuzima bubamo ibyiza n’ibibi, kwishima no kubabara. Noneho wibwire uti: “iki ni igihe cyo kubabara. Nkirimo ariko nzakivamo haze igihe cyo kwishima.”
Ibi bizatuma udaha agaciro ibikubabaza ahubwo uhorane ubutwari kuko uziko utazahora mu kababaro.

5. Ngomba kubera urugero abandi

Ibuka ko atari wowe gusa ubabaye, kandi ko hari benshi bagufataho icyitegererezo n’urugero. Ibi bizatuma akababaro kawe n’ibibazo aho kuguherana biguhindukira isoko yo gukomera no gukomeza abandi. Niba uri umubyeyi ukaba ucitse intege urumva umwana we bicura iki? Kubyibaza no kwiyemeza kumubera urugero rwiza bizatuma utongera kwita ku bigushavuza ahubwo ube umunyampuhwe.

6. Ndacyariho ndahumeka

Uko uhumeka ibuka ko hariho abapfuye. Injiza umwuka wongere uwusohore uvuge uti ndacyariho. Hamwe n’ibyo twavuze haruguru wibuke kv atari ko bizahora. Humeka umwuka mwiza, utagurwa kandi utuma ubasha kubaho wibuka ko ukiriho bitume ugira icyizere cy’ejo hazaza.

7. Humura

Aya magambo akoreshwa henshi haba mu bitabo by’amadini, mu ndirimbo agira ati: ” witinya, humura, wigira ubwoba” ni amagambo ahumuriza, agasana umutima kandi akawuteramo ibyiringiro. Humura nturi wenyine, humura ntibizongera, humura uzakira…

8. Byikuremo

Uko muri wowe uhangana no kwikuramo ibiguhangayikishije, ibikubabaje, ibigutera kwiheba ibwire mu mutima uti reka bigende bimvemo. Kwizera kurarema. Uko ubyibwira ko bigomba kugenda niko bizagenda koko bikuvemo wumve utuje utengamaye.

9. Nta makuba ahari

Nyuma y’imvura y’umugaru, umuyaga w’ishuheri, harongera hakaza ibihe byiza. Nta mvura idahita, nta nzara itarangira, nta byago bihoraho. Mu nzira ugenda nijoro, ishyiremo ko nta makuba bikurinde guhagarika umutima. Wireba ibintu mu ruhande rubi gusa. Nyuma y’ibikubayeho ibuka ko nta makuba agihari ahubwo ugiye mu gihe cyiza bityo bigutere akanyabugabo n’icyizere.

10. Ndahagije

Si ngombwa kugira inshuti 5000 kuri Facebook cyangwa abagukurikira basaga miliyoni kuri twitter ngo ubone kugira agaciro. Ahubwo wowe umva ko uhagije kandi wihagije. Iyibutse ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Ibyishimo byawe, ingufu zawe, ibyo uzageraho byose ni wowe ubwawe ugomba kubyishakamo ibiva ahandi bikaza ari inyongera cyangwa inyunganizi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.