Masamba na The Ben bazahurira mu gitaramo muri Amerika

Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’umugore ,The Ben uri mu bahanzi b’Abanyarwanda bagezweho azahurira na Massamba Intore ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu bakora umuziki gakondo mu gitaramo.

Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe abagore ku Isi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas ku wa 12 Werurwe 2022. Uretse aba bahanzi hazanataramira kandi itorero ‘Indatwa’.

Intore Massamba watumiwe muri iki gitaramo, byitezwe ko azamara kukiririmbamo yitegura gutarama mu cyiswe ‘soirée Culturelle’ kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 26 Werurwe 2022.

The Ben atumiwe muri iki gitaramo nyuma y’iminsi akoze iyitwa ‘Why’ yakoranye na Diamond iri mu zimaze igihe zibica bigacika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.