Mazimpaka wakiniraga Rayon Sports yasinyiye Gasogi United

Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports

Nyuma yo gusezera ku bakunzi ba Rayon Sports ubwo iyi kipe yari imaze gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Mazimpaka Andre nawe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gasogi United.

Mazimpaka wakiniraga Rayon Sports yasinyiye Gasogi United umwaka umwe

Mazimpaka wakiniraga Rayon Sports yasinyiye Gasogi United umwaka umwe

Iyi kipe ya Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko Mazimpaka Andre wari umukinnyi wa Rayon Sports yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.

Mazimpaka Andre agiye muri Gasogi United asanzemo abatoza babiri Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain bari basanzwe ari abatoza be muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.