Mba ngize 120

umwana arimo azerera mu gace k’iwabo yatoraguye igiceri c’amafaranga 20, ibyishimo biramurenga, akirimo agenda ageze imbere gato ahura na mayibobo dore ko zitazwiho kuzarira gufata ifaranga aho ziribonye, iba irayamwambuye.

Umwana abuze uko agira araturika ararira, ageze imbere ahura n’umugabo, amubajije ikimuriza umwana ati: “Banyambuye amafaranga yanjye 20 nari nitoreye.”

Umugabo kugirango ahoshe icyo kibazo ahita amuha igiceri cy’ijana, umwana noneho si ukurira araboroga! Umugabo aramubaza ati: “Urarizwa n’iki se kandi noneho?” Umwana ati: “Ubu se simba ngize 120 ?”, maze araboroga ye!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.