Mbappe ntakigumye mu ikipe ya PSG, yatangarije Perezida w’iyi kipe ko azagenda.

Ibyo bamwe bifuzaga bibaye impamo kuko umukinnyi ukomeye ndetse ugaragaza ko azasimbura ibihanganjye byari bimaze igihe byaragashe mu mupira w’amaguru.

Umukinnyi ukomeye cyane ukiri muto Kylian Mbappe ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa yamajije kubwira Perezida w’ikipe yarasanzwemo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ko uyu mwaka w’imikino uzarangira mu kwa gatandatu ko azahambira utwe akagenda dore ko amasezerano ye azaba arangiye kandi ko atazongera ayandi.

Nkuko tubikesha umwanyamakuru ukomeye cyane muri siporo Fabrizio Romano amajije gutangaza ko uyu mukinnyi Kylian Mbappe yamajije kubwira Perezida w’ikipe ya PSG ko mu kwa gatandatu azatandukana n’iyi kipe yaramazemo igihe kitari gito dore ko yagiriyemo ibihe bidasanzwe.

Nyuma yibi abenshi batangiye kwibaza aho azerekeza dore ko ikipe ihabwa amahirwe yo kumwegukana ari iya Real Madrid imaze igihe inerekana ubushake bwo kumwegukana guhera imyaka ishize yose aho yagenda atungurana atagenda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.