Mbappé umaze gutsindira PSG ibitego byinshi mu mateka yayo yasigajwe inyuma mu myiteguro iyi kipe igiye gukorera Aziya

Ikipe ya Paris Saint-Germain ntiyigeze ijyana rutahizamu wayo, Kylian Mbappé, mu myiteguro y’umwaka mushya w’imikino izakorera mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo.Mbappé ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya PSG, yanze kongera amasezerano mu gihe ayo asanganywe azarangira mu mpeshyi itaha.

Kubera iyo mpamvu, PSG ishaka kugurisha uyu mukinnyi w’Umufaransa muri iyi mpeshyi kugira ngo itazamutakaza ku buntu mu mwaka utaha.Nubwo bimeze gutyo ariko, Mbappé yavuze ko ashaka kuguma muri PSG undi mwaka umwe uzageza ku mpera z’amasezerano afite.

Byitezwe ko uyu mukinnyi azerekeza muri Real Madrid bamaze kumvikana, ku buryo yagenda ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Uyu mukinnyi ushaka ibitego, ni we wa kabiri waguzwe amafaranga menshi mu mateka ya ruhago ku Isi, aho PSG yamutanzeho miliyoni 165.7£ mu 2017 avuye muri AS Monaco. Kuva icyo gihe, yatsinze ibitego 212 mu mikino 260.

PSG ibona ko ikibazo gihari ubu kitemerera uyu mukinnyi gukomeza kuyikinira, bityo ikaba yahisemo kumusiga mu Bufaransa. Mu minsi ishize, Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelafi, yavuze ko “bidashoboka” ko Mbappé yakwemererwa kugenda ku buntu mu 2024.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.