“Mbaye narabikoze aribyo ikosa ryaba riri he?Mfite ubushobozi hari abo najya nsabira gutwikwa” Amagambo akakaye yavuzwe na Miss Jolly uvugwaho gufatanya na Muheto kw’ifungwa rya Prince Kid ugiye kuburana mu mizi

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga wa 2016 yagize icyo avuga ku abantu bamushinja kuba ariwe wihishe inyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wa kompanyi yateguraga irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda rizwi nka Miss Rwanda ariwe Ishimwe Prince Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Mutesi Jolly yabaye Nyampiga w’u Rwanda wa 2016 ndetse na nyuma yaho akomeza kuba umwe mubari mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Mu kiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye n’Isimbi Tv yabajijwe ku bijyanye n’ifungwa rya Prince Kid n’ibindi bibazo bitandukanye,gusa mu gusubiza kwe yagiye akoresha amwe mu magambo akakaye, cyane nk’ikibazo yabajijwe ku musirikare wishe umugore we agakatirwa burundu Jolly yahise asubiza avuga ati: “mfite ubushobozi hari abantu najya ncira urubanza ko babatwika”.

Kubijyanye na Prince Kid , yabajijwe kuba avugwaho kugira uruhare mw’ifungwa rye , aho abantu benshi mu mitwe yabo babishinjaga Miss Jolly na Miss Muheto , aha umunyamakuru yaramubajije ati: “wowe wabibonye ute?”

Jolly mw’ijwi rituje yashubije avuga ati:“ikibazo cya Miss Rwanda nakibonye kuriya n’ibintu byari bisanzwe bivugwa  muri sosiyete muri rusange twese twarabyumvaga , ariko ntawubifitiye gihamya muri rusange nta n’ibintu byinshi nakivugaho ubu ngubu uuh.. nibwira ko ubu ngubu uu.. Prince Kid ari mu nzego z’ubutabera reka wenda icyo navugaho turi mu gihugu gifite umuyobozi, gifite inzego zishobora kurenganura urengana ariko zinahana uwakoze icyaha ubundi tubireke turebe”

Gusa umunyamakuru ntiyanyuzwe n’igisubizo cya Jolly akomeza amubaza avuga ko Jolly yaba ariwe ubiri inyuma[mastermind] mu kuba byaraturitse bikajya hanze Prince Kid agafungwa , maze asubiza ko adafite ubushobozi bubeshya inzego z’ubutabera ko byaba ari no gusuzugura kandi ko ziriho ngo zitange ubutabera yongeraho ati:”mbaye narabikoze aribyo ikosa ryaba ari irihe?

Sibyo gusa yabajijwe mu kuba bivugwa ko yashutse Miss Muheto ngo barangize(bafungishe) Prince Kid asubizanya amanga avuga ngo “tumurangize bigende bite, dutegure Miss Rwanda? Izo ni sinema z’abanyarwanda baba bashaka gukina agasobanuye karangira

N’ubwo bimeze gutya ariko nanone urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rrwatangaje ko urubanza rw’uyu Prince Kid , kuva tariki 5 Ukwakira 2022 ruzatangira kuburanishwa kuva mu mizi.

Prince Kid ubu afunzwe azira gushuka aba Miss akabasambanya yitwaje icyo aricyo , gusa hateganyijwe ko tariki ya 5 Ukwakira 2022 urubanza rwe ruzaburanishwa mu mizi.

Miss Muheto Divine wumvikanye mu majwi ari kuvugana na Prince Kid amutereta.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.