“Mbere ye, roho yanjye yari yigunze. Muri Iradukunda Elsa nabonye roho iva inda imwe n’iyanjye” Prince Kid arijije abamarangamutima kubera imitoma n’isezerano rihambaye ahaye umugore we nyuma y’iminsi bakoze ubukwe

Umugoroba wo ku wa 1 Nzeri 2023 wari umunsi w’amateka kuri Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana ndetse banasangira n’inshuti n’abavandimwe mu birori byabereye muri Intare Arena i Rusororo. Nyuma y’iminsi itanu ubu bukwe bubaye Prince Kid yanyarukiye ku Rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) yandikira umugore we avuga ko yamukuye mu bwigunge ndetse amufasha kugera ku byo yabonaga nk’ibidashoboka.

Ati “Mbere ye, roho yanjye yari yigunze. Muri Iradukunda Elsa nabonye roho iva inda imwe n’iyanjye, Imana ihabwe icyubahiro, atari yo nta na kimwe cyari gushoboka!.”

“Mukunzi wanjye umeze nk’imboni z’amaso yanjye, nzagukunda kandi nguteteshe ibihe byose. muri wowe ni ho roho yanjye ibonera umutuzo.”

Aya magambo yari aherekejwe n’amashusho y’ubukwe bwa Iradukunda na Ishimwe yatunganyijwe na Director Gad yumvikanamo indirimbo abageni baririmba zirimo ” Ni Njye Nawe” ya Yvan Buravan ndetse na “No One Like You” ya P Square.

Prince Kid yashyingiranwe na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda. Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

Ibi birori byavugishije benshi byari bitegerezanyijwe amatsiko dore ko inkuru y’urukundo rwa Iradukunda na Ishimwe iri mu zagarutsweho cyane mu 2022 mu bitangazamakuru bitandukanye.

Iradukunda Elsa yamamaye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 maze mu 2022 yongera kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yagaragazaga kurwanira ishyaka Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari watawe muri yombi.

Icyo gihe Prince Kid yafashwe akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura. Nyuma yo kubona ibibaye ku mukunzi we, Iradukunda Elsa, yihaye intego zo gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga.

Yanyuze kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha Prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na noteri aramusinyira. Ni igikorwa cyafashwe nko kubangamira iperereza bituma na we atabwa muri yombi gusa yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru hafi bitatu.

Ibikorwa Iradukunda yakoze byarushijeho kugaragaza urukundo akunda Prince Kid, benshi batangira gutega iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azitura uyu mukobwa urukundo yamweretse.

Hari amakuru avuga ko aho Prince Kid yari afungiye by’agateganyo abantu bamugeragaho bamubwiraga ibibazo Iradukunda Elsa ari gucamo kubera uko kumurwanira ishyaka. Ibi byakoze ku mutima w’uyu musore ndetse bivugwa ko mu minsi ya nyuma ari muri gereza, yari yarafashe icyemezo cy’uko narekurwa azahita akora ibishoboka byose akarushinga na Iradukunda Elsa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.