Mbere yo kwesurana na Rayon Sports ,APR FC ikataje imyitozo bieganyijwe ko izabanza gukina imikino 2 mpuzamahanga

Nyuma y’imyaka 11 yose bakoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa , APR FC yaguze abanyamahanga irateganya gukina imikino 2 mpuzamahanga mugihe inakataje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira tariki ya 12 Kanama 2023 ikina na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi cya  “Super Cup”.

Uzaba ari wo mwaka wa mbere igarutse ku banyamahanga, irimo gukora ibishoboka byose ngo yitegure cyane cyane imikino Nyafurika aho ifite umukino wa CAF Champions League tariki ya 18 Kanama 2023 na Gaadiika FC yo muri Somalia.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, APR FC yateguye imikino 2 mpuzamahanga mbere ya tariki ya 12 Kanama 2023 umunsi bazakinaho na Rayon Sports. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irateganya gukina imikino tariki ya 2 na 6 Kanama 2023, iyi mikino yose ikaba yabera mu Rwanda.

Bivugwa ko iyi kipe yifuza gukina na Horoya Athletic Club yo muri Guinea ndetse na Singida Fountain Gate yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere. Nubwo nta tangazo irasohora, APR FC bivugwa ko tariki ya 2 Kanama 2023 ari izakina Horoya AC, uyu mukino ukabera kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe kandi iteganya gukina na Singida tariki ya 6 Kanama 2023 ariko bishobora kuzagorana kubera ko iyi kipe tariki ya 2 Kanama 2023 ifite umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-24, umunsi uzwi nka “Singida Big Day”.

Iyi kipe kandi ifite umukino wa Ngao ya Jamii (Community Shileid Cup) na Simba SC tariki ya 10 Kanama 2023, bakaba bumva byagorana ko baza mu Rwanda bagakina na APR FC tariki ya 6 Kanama bafite undi tariki ya 10 Kanama.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.