Mbigenze koko? Mukuru wanjye wari warambereye nk’umubyeyi nkamuha ikizere n’umugabo nahaye urukundo rwanjye rwose nibo bantengushye / Nukuri ndakomerewe mungire inama!

Muraho! Reka mbagezeho inkuru yanjye tugirane inama. Ntago nifuje gutangaza amazina yanjye, mfite imyaka 26, ntuye i Nyamirambo ku kivugiza nkaba maze igihe kingana n’amezi 3 nshyingiwe. Mfite mukuru wanjye ubu yujuje imyaka 30 akaba we atarigeze agira amahirwe yo gushaka ariko yabyariye mu rugo afite umwana ufite imyaka 12 yabyaye akiga muri secondaire.

Uwo mukuru wanjye akorera mu karere ka Rusizi, akaba ariwe wandihiye amashuri ya Kaminuza mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Kigali KHI, kuko papa ari nawe mubyeyi twari dusigaranye yari amaze kwitaba Imana nkirangiza amashuri yisumbuye; ariko kuko uwo mukuru wanjye yari yarabonye akazi kamuhembaga umushahara mwiza, anyitaho arandihira kugeza ndangije kaminuza mu ishami ry’ubuforomo. Naramwizeraga, nkamwubaha ndetse nkamufata nk’umubyeyi. Amahirwe yaransekeye nkirangiza amashuri mpita mbona akazi mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK. Nyuma naje guhura n’umusore, turakundana ndetse twiyemeza kurushinga. Mukuru wanjye aramfasha ubukwe buraba ndetse dukora ubukwe bwiza cyane.

Ibyishimo n’amahirwe nari mfite byaje guhura na kirogoya ubwo uwo mukuru wanjye yaturukaga i Rusizi akaza kudusura aho dutuye i Nyamirambo. Nibwo bwambere yari adusuye nyuma yo gukora ubukwe, kuko hari hashize amezi atatu gusa nshyingiwe. Yaraje tumwakirana icyubahiro kidasanzwe dore ko ari we umugabo wanjye yafataga nka nyirabukwe kuko ntawundi muntu uhagarariye umuryango wacu dufite. Twaririrwanye, bigeze nimugoroba biba ngombwa ko njyewe njya ku kazi kuko nagombaga kurara izamu rya nijoro, ubwo umushyitsi asigarana n’umugabo wanjye mu rugo. Naragiye nkora akazi nk’uko bisanzwe ariko bigeze nka saa mbiri z’ijoro nibuka ko nibagiriwe mu rugo ikarita y’ubwishingizi mu kwivuza ya RSSB kandi mu gitondo naragombaga kwisuzumisha ku muganga w’ababyeyi (gynecologue) doreko nasamye ubu mfite inda.

Kubera ko ntakazi kenshi twari dufite uwo munsi, nasabye bagenzi banjye dukorana kunsigariraho gatoya, mfata moto nsubira mu rugo kuzana iyo karita! Ngeze mu rugo ibyo nahabonye byatumye icyerekezo cy’ubuzima bwanjye gihinduka; nasanze umugabo wanjye yinjije mukuru wanjye mu cyumba cyacu, biryamiye mu buriri nk’umugabo n’umugore! Narakomanze bambera abana beza barafungura, nkubitanye amaso n’umugabo wanjye tumera nk’ibiti hashira nk’iminota 5 turebana gusa ntacyo tuvugana. Mukuru wanjye we isoni zaramwishe asohoka mucyumba cyanjye ahita yinjira mu cyumba cy’abashyitsi ntajambo narimwe avuze, ahita yikingirana.

Bukeye mukuru wanjye yaratashye, Kuva ubwo ntiturongera kuvugana no kuri telephone amezi ubu agiye kuba abiri. Umugabo wanjye nawe yabuze aho ampera ngo agire icyo abinganirizaho cyangwa ngo ansabe imbabazi kuko yabonye ntakintu nakimwe nigeze mubwira kerekeranye nibyo. Yewe hari nigihe ashaka ko wenda nagira icyo mbivugaho akivugisha ati “ese amakuru ya grande soeur wawe?” Nanjye nkavuga mu ijambo rimwe nti “araho”!

Ariko mbabwije ukuri umugabo wanjye naramuhuzwe, uburiri bwanjye narabuhuzwe, ndetse na mukuru wanjye yamvuye ku nzoka. Amabanga y’abashakanye(gutera akabariro) n’umugabo wanjye, kubikora n’inko kurangiza umuhango kuko kuva nabafata, ibyo ankorera byose mba numva bimbangamiye, ahubwo rimwe na rimwe nkumva ndababara cyane! Icyumba n’uburiri babikoreyemo byo bintera iseseme cyane ku buryo hari igihe ninjiramo nkaruka, umugabo yambaza impamvu nkamubwira ko mbiterwa nuko ntwite. Ubu nariyanze ndetse narihebye ahubwo rimwe na rimwe numva nishinja amakosa nkumva arinjye ahari wabiteye! Ariko nirinda kugaragariza umugabo wanjye ako gahinda mbese nkitwara nk’aho ntakintu cyabaye.

None rero nifuje kubasangiza iyi nkuru y’ibyambayeho ngo mungire inama:

-umugabo wanjye naramuzinutswe nubwo ntabimwereka, kandi nawe mbona ibyo yakoze byaramushegeshe cyane, uretse ko yabuze aho yahera ansaba imbabazi, agerageza kunyitaho akankorera ibyiza byose, ubu ageze ku rwego rwo kumperekeza ngiye ku kazi ndetse niyo afite umwanya yatashye kare ku kazi, arongera akansanga aho nkorera akantegereza tugatahana, muri iyi minsi ho yankoreye agashya ngiye kubona arangemuriye naraye izamu, ngeze mu rugo nsanga yanteguriye amazi ashyushye aranyoza! Ibi nkeka ko abikora mu rwego rwo kunguyaguya ngo ahari nibagirwe amahano yankoreye! “IBI BINTU SINZI ICYO BIHATSE”

-Mukuru wanjye ntiyongeye kumvugisha kubera isoni n’ikimwaro kandi nanjye numva naramukuye mu bantu b’ingirakamaro mu buzima bwanjye.
-Aya makuba nyitwaremo nte? Ese ibi bintu ntibizavamo ugusenyuka k’urugo rwacu? Ese mukuru wanjye muhebe kandi ariwe mfite imbere n’inyuma? Ese umugabo wanjye nongere mugirire ikizere? umuntu watinyutse kunsha inyuma hatarashira n’amezi atatu tubana ubwo nabwirwa niki ko atari ingeso yifitiye? Ese birashoboka ko nakongera kwiyumvamo umugabo wanjye?

Ngibyo rero ibinshenguye umutima ubu nkaba naratakaje ikizere cy’ubuzima bwejo hazaza!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.