Mbigenze Nte? Umugore wanjye anyurwa no gusomana cyane kurusha gutera akabariro , akanga ko tubikora byimbitse kandi njye mba mbishaka

Umugabo yagishije inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo umugore we akunda gusomana kuruta uko yaterwa akabariro gusa umugabo bibanza kumugora cyane kugeza aho yumvishe yakwifashisha abantu bakamugira inama , dore ko byari bimubereye bishya ibyo abona bikamucanga.

Yagize ati“Amazina sindibuyatangaze, gusa nashakaga kugisha inama y’icyo nakora ngo umugore wanjye anyurwe n’imibonano kuruta uko anyurwa no gusomana mu gihe turi mu mabanga y’abashakanye.

Ubusanzwe madamu yabaye igihe kinini muri Amerika njye ntabwo ndajyayo narimwe, gusa dushakana yambwiye ko hari imico imwe n’imwe akunda yamaze gufata y’abanyamerika.

Ubwo twashakanaga twateraga akabariro ntanyurwe gusa simbimenye, ariko ku ruhande rwanjye numvaga nyuzwe nkanaryoherwa.Gusa amaze kubyara yatangiye kujya ambwira ko najya musoma birenze uko nabikoraga.”

Yakomeje atwandikira agira Ati:“Mu by’ukuri ntako nabaga ntagize kuko hari n’igihe byantwaraga iminota nka 20 ntarinjiza igitsina mu cye.Gusa yaje kunsaba ko nakongera igihe cyo kumutegura ariko nyamara njye nkabona kirambiranye kuko nabaga nashize amapfa yo kubikora yanyishe.

Mu cyumweru gishize rero nibwo namuteguye hafi iminota 30 najya kwinjizamo igitsina akabyanga ngo yumva nakomeza kumusoma no kumukorakora imibonano tukayireka kuko yumva ibyo bindi aribyo bimuryohera kandi nanjye mba nshaka kwinjiza none byanyobeye.”

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.