Burya koko ngo urukundo nta gisobanuro cya nyacyo wapfa kurubonera , rimwe biba biryoshye , ariko nanone kurundi ruhande hari igihe ibintu bikubaho ukayoberwa uko wakwifata , ukabura uko wabyitwaramo wareba epfo ukareba na ruguru ukabura aho uhungira . Mu gahinda kenshi uyu musore wavuze ukuntu yakoze uko ashoboye kose akishyurira umukobwa bakundana ishuri ngo yige arangize maze bazanabane , ariko umukobwa yarangiza ishuri akamuca inyuma agaterwa inda n’undi musore utazi imvune yahuye nazo mu buzima bwe yiga.
Ashyira hanze ubu butumwa bugisha inama y’icyo yakora , uyu musore yanditse agira ati:“Umukobwa twakundaye ari umukene rwose ari bintu bigaragara kuko n’ibabo ubwabo batari bishoboye ngo babe bifashije mu buryo bw’imitungo n’amafaranga. Naramukundaga cyane! kururyo nabonye abuze uburyo yajya kwiga ubwo yari asoje amashuri abanza , maze nkiyemeza gutangira kumufasha kuva icyo gihe cyose kugeza arangije ayisumbuye , ubwo nari mufasije kuko iwabo byari byanze bahisemo kumukura mu ishuri nkumva ataribyo kandi twari incuti magara.
Naramukundaga nawe ankunda cyane kuko nabimubwiraga umunsi kuwundi nawe akansubiza ko ankunda kuva akiri mw’ishuri kugeza arangije. Uyu mukobwa twakundanaga ubwo yari amaze amezi atanu (5) asoje kwiga twapanze ubukwe , nuko imyiteguro y’ubukwe tuyigeze hagati nibwo yaje kumpamagara , ariko yampamagaye ambwira inkuru iri kuntera agahinda ikananshengurira umutima kubera ukuntu mukunda cyane , nyamukobwa yampamagaye ambwira ko atwite kandi atari iyanjye kuko ngo yayitewe n’umusore baturanye .
Muri ako kanya ninabwo kandi yahise yungamo anambwira ko bitewe n’akababaro anteye abonako ibyacu bisa nibirangiye ngo nimubabarire , asoza ambwira ngo Imana izanshumbushaundi unkwiriye.
Uyu mukobwa naramukundaga cyane nawe ankunda ‘uretse ko nanubu nkimukunda kuko nari naramwimariyemo’ mbimusubiriramo buri munsi , nawe ntahweme kunsubiza ko ankunda kandi cyane kuva akiri mw’ishuri kugeza asoje kwiga, ntibyarangiriye aho kuko haciyeho amezi atanu (5) asoje amasomo ye twapanze gukora ubukwe.
Gusa imyiteguro y’ubukwe ubwo yari igeze hagati , naje gutungurwa ndetse mbabazwa n’ukuntu umukobwa yampamagaye akambwira amagambo yanshenguriye umutima bigatuna nanubu mba nabuze icyo nkora nicyo ndeka , mba numva nabaye nk’umusazi , ubwo yampamagaraga ambwira ko atwite kandi inda atari iyanjye ahubwo ngo yayitewe n’umusore baturanye.
Ubwo icyo gihe ninabwo yahise kandi yungamo ambwira ko ibyacu bitagishobotse kuko yishinja kumpemukira , ngo tubanye yajya ahora abyibuka ko yambabaje agahorana agahinda , nuko asoza ansaba imbabazi ananshimira ibyiza namukoreye arankupa.
Kuva uwo munsi nabuze ibitotsi intekerezo zose ziri kuri uwo mukobwa kandi nabuze amahitamo n’icyo nakora mumfashe nanjye mungire inama.”