NTIBISANZWE: Meddy aciye agahigo akora ibitarigeze bikorwa n’undi kuva muzika yabaho / Ateye ubwoba ba Diamond

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Médard Jobert usanzwe uzwi nka Meddy usigaye ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yongeye guca agahigo abandi bahanzi bahora bifuza barimo bituma asingira Diamond.

Meddy usigaye waragiye mu guhanga indirimbo z’Imana yaciye agahigo ko kuzuza miliyoni ijana z’abarebye indirimbo ye yitwa ‘Slowly’ , bituma aba umunyarwanda wa mbere ukoze ayo mateka mu gihe abandi bose nta numwe urabikora.

Iyi ndirimbo ibaye iya gatatu ikozwe n’umuhanzi umwe ibashije kurebwa cyane kuri YouTube ikaba ikurikiwe na “Jeje” ya Diamond Platnumz ifite miliyoni 96 mu gihe cy’imyaka ine imaze kuri YouTube. Uyoboye abandi ni Zuchu ku ndirimbo “Sukari” agakurikirwa na Fally Ipupa ukomoka muri DRC.

Meddy kur’ubu utagihanga indirimbo zisanzwe akomeje kwandika amateka yewe no mu ndirmbo z’Imana asigaye akora,  dore ko aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Niyo ndirimbo’ afatanyije na Adrien Misigaro nayo kur’ubu ikaba imaze kugeza miliyoni esheshatu z’abantu bamaze kuyireba.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.