Umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo inkuru y’uko Cyabukombe Alphonsine, nyina w’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yitabye Imana azize uburwayi yamenyekanye.Amakuru akaba avuga ko uyu mubyeyi yaguye muri Kenya aho yari arwariye.
Ntabwo Meddy yigeze agira ikintu atangaza kuri uru rupfu rwa nyina, gusa benshi mu nshuti ze za hafi harimo n’umunyanakuru Ally Soudy, inshuti ye ndetse banabana muri Amerika bamwihanganishije muri ibi bihe bikomeye arimo byo kubura umubyeyi.
Meddy muri 2019 abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko nyina ari umuntu wihangana kandi ugira urukundo, ngo ikintu kimwe akunda kumubwira ni ukudahagarika gusenga.
Ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye. Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.”
Meddy yari umuntu wakundaga gushimagiza umubyeyi we utakiri kw’isi y’abazima.
Uyu mubyeyi yazize uburwayi yari amaranye iminsi.
Mama wa Meddy yari umwe mu bantu bakundaga kumuba hafi cyane mu buzima bwa buri munsi.
Facebook Comments Box